Kuri iki cyumweru abakirisitu b’itorero rya Blessing Church riherereye mu karere ka Rubavu basohotse mu rusengero, barataha nyuma yo kubona ko hari ubwumvikane buke hagati y’abayobozi babo.
Nyuma y’ayo makimbirane, urusengero rwahise rufungwa.
Polisi ifatanyije n’ubuyobozi bw’ibanze nibo barufunze bitewe n’amakimbirane yakuruye imivurungano hagati y’abayobozi b’itorero.
Imvo n’imvano yayo makimbirane ngo ashingiye ku mikoreshereze y’umutungo n’imiyoborere by’uru rusengero.
Amakuru aturuka aho bakorera i Rubavu avuga ko imwe mu ngingo yatumye abantu batumvikana ari uko iri torero ryanditswe ‘ku muntu ku giti cye’.
Umwe mu bayoboke baryo yagize ati: “Ubutaka bakoreraho bwanditse ku muntu ku giti cye. Icyo tubasaba ni uko bwandikwa ku itorero hanyuma hakanozwa n’uburyo bw’imiyoborere. Aya makimbirane ashingiye ku miyoborere”.
Ikindi ni uko ngo na manda y’abayobozi yarangiye ariko ntibatora abandi, bakomeza basaba ko aho iryo torero rikorera handikwa ku itorero ubwaryo aho kuba ku muntu ku giti cye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi iri torero ryubatsemo avuga ko iki kibazo kimaze amezi atatu bakaba bari kugishakira umuti urambye ariko hagati aho ngo babaye bafunze aho iri torero ryakoreraga nk’uko ikinyamakuru Taarifa kibitangaza.
Si aha gusa hagaragaye ubwumvikane buke mu bayobozi b’amatorero aho mu gihe cyashize byaku ze kugaragara n’ahandi henshi ibi bituma umuntu yibaza niba baba bashaka Imana koko cyangwa bishakira indonke.
Florentine Icyitegetse,
Rwandatribune.com