Ikigo Gishinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe, CHENO, cyatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 11 Werurwe 2024 hatangijwe Icyumweru cy’Ubukangurambaga ku muco w’Ubutwari mu Ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Ngororero.
Ni icyumweru gifite intego yo gukangurira Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kwigira ku butwari bwaranze Intwari z’Imena z’i Nyange mu mwaka wa 1997. Iyi gahunda izasozwa tariki 17 Werurwe 2024.
Ni mu gihe tariki 18 Werurwe buri mwaka, Abanyarwanda bizihiza Ubutwari bw’Intwari z’Imena z’i Nyange.
CHENO ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yagize iti: “Ni umunsi tuzirikana ibikorwa by’ingirakamaro byaranze Abanyeshuli bigaga mu mwaka wa 5 n’uwa 6 mu ishuri ryisumbuye rya Nyange mu Karere ka Ngororero, barwanyije ivangura rishingiye ku moko”.
Abana 47 bigaga i Nyange bashyizwe mu ntwari z’igihugu zo mu cyiciro cy’Imena ku wa 12/09/2001, igihe Intwari z’igihugu zo ku ikubitiro rya mbere zatangazwaga.
Ni abari abanyeshuri mu ishuri ryisumbuye rya Nyange aho bamwe bigaga mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu w’amashuri yisumbuye, nyuma y’uko banze kwitandukanya igihe baterwaga n’abacengezi mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe 1997.
Ubwo abacengezi babategekaga kwivangura bababwira ngo”Abatutsi bajye ukwabo”, abo bana barabyanze m’ubutwari bwinshi basubiza abacengezi bati” Twese turi Abanyadwanda”.
Muri izo Ntwari z’Imena ubu abariho ni 39 nyuma y’uko ku ikubitiro batandatu baguye muri icyo gitero, umwe yitaba Imana muri Nyakanga 2001 azize ibikomere yatewe n’icyo gitero cy’abacengezi mu gihe undi yitabye Imana muri 2018 azize indwara nk’uko imvaho nshya ibitangaza.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com