Ingabo z’u Burundi FDNB ziri i Minembwe zirarebana ay’ingwe na Twirwaneho y’abanyamulenge aho zishobora kwinjira mu mirwano isaha iyo ariyo yose.
Buri ruhande imyiteguro ruyigeze kure nk’uko isoko y’amakuru ya Rwandatribune ibisobanura.
Umwe mu baturage batuye mu gace ka Mubweti avuga ko ama Batayo abiri y’ingabo z’Abarundi amaze gusesekara mu gace Minembwe akaba yahawe misiyo yo gusenya umutwe wa Twirwaneho.
Ku ruhande rwa Twirwaneho naho abarwanyi b’uyu mutwe biravugwa ko bamaze nabo kurikanura, bitegura kurengera ubusugire bw’agace ndetse no kurinda abaturage bo mu bwoko bw’abanyamulenge.
Umwe mu Mbonerakure uri Uvila wahaye isoko y’amakuru Rwandatribune iri mu gace ka Kigoma avuga ko Ingabo z’u Burundi zageze muri ako gace ku cyumweru n’ijoro kandi hakaba harimo imbonerakure, inyeshyamba za CNRD/FLN zirwanya Leta y’u Rwanda ziyobowe na Gen.Maj Jeva Antoine.
Ibi kandi bibaye nyuma y’amanama menshi yagiye ahuza Abayobozi b’imitwe ya Gumino, CNRD/FLN n’indi mitwe y’ababembe ikorana bya hafi na Gen.Yakutumba, izo nama zose zikaba zaragiye zibera ahitwa mu kigobe zikaba zigamije gushora mu ntambara umutwe wa Twirwaneho bashinja kuba ukorana na M23.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.com
Tugiye guhondagura sekibi FNB.