Amakuru ava mu mujyi wa Kanyabayonga uherereye muri Gurupoma ya Kanyabayonga,Teritwari ya Rutchuru,Intara y’amajyaruguru,yemeza ko guhera mu masaha ya saa munane ibisasu biremereye byasutswe muri uwo mujyi n’umutwe wa M23 aho watangiye gusatira uyu mujyi ukize cyane ushaka kuhigarurira.
Bwana Kahindo Ephrem umwe mu bakuru b’imiryango gakondo y’Abanandi yabwiye Umunyamakuru wacu uri goma ko abarwanyi ba M23 bateye iKanyabayonga baje bavuye mu bice bya Kibirizi na Vitcumbi,umujyi wa Kanyabayonga niko gace kari muri Teritwari ya Rutchuro kari katarigarurirwa n’inyeshyamba za M23.
Inyeshyamba za M23 zikomeje imirwano aho zigeze ku ntera yo kwigarurira Teritwari ya Rutchuro yose,ibi bibaye kandi mu gihe sosiyete sivile yo muri Kivu y’amajyaruguru ikomeje gusaba Minisitiri w’ingabo Jean Pierre Bemba kuza kwicara mu mujyi wa Goma,kugorango akurikirane iby’urugamba ingabo za Leta zirimo guhangana n’inyeshyamba za FARDC cyane ko aba bayobozi ba Sosiyete Sivile ,bavuga ko igisilikare cyabo cyuzuyemo abagmbanyi benshi.
Mwizerwa Ally