Umukuru w’ububanyi n’amahanga mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi avuga ko kwicisha inzara birimo gukoreshwa nk’intwaro yo mu ntambara muri Gaza.
Josep Borrell yavuze ko imfashanyo idahagije yinjira muri Gaza ari amakuba “yatewe” na muntu.
Ubwato bwa Espagne butwaye imfashanyo y’ibiribwa icyenewe cyane, bwahagurutse muri Cyprus (Chypre) bwerekeza muri Gaza, ariko Umuryango w’Abibumbye uvuga ko ibi bidashobora gusimbura gutanga imfashanyo inyujijwe mu nzira yo ku butaka.
Hagati aho, Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yasezeranyije gukomeza gahunda ye y’igitero mu majyepfo ya Gaza.
Uburyo bwihuse cyane kandi bukora neza cyane bwo kugeza imfashanyo muri Gaza ni ubwo mu nzira yo ku butaka, ariko imiryango itanga imfashanyo ivuga ko inzitizi za Israel zisobanuye ko igice gito cyane cy’imfashanyo icyenewe ari yo irimo kwinjira.
Ahubwo, amaso yerekejwe ku zindi nzira zo kwiyambaza, zirimo inzira yo mu nyanja hamwe no kumanurira imfashanyo muri Gaza ivuye mu ndege.
Israel ivuga ko atari yo yakwegekwaho ubucye bw’ibiribwa muri Gaza kuko irimo kwemerera imfashanyo kwinjira inyuze mu nzira zo kwambukiramo ebyiri zo mu majyepfo.
Ariko mu ijambo ku wa kabiri yagejeje ku Kanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye i New York, Borrell yavuze ko amakuba y’imibereho muri Gaza yaturutse ku bucye bw’inzira zikora neza zo ku butaka.
Yagize ati: “Ubu dufite abaturage barimo guharanira kurokoka kwabo.
“Imfashanyo y’ubutabazi icyeneye kugera muri Gaza, ndetse umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi urimo gukora uko dushoboye kose kugira ngo bishoboke.
“Amakuba y’imibereho yatewe na muntu kandi iyo dushatse izindi nzira zo kwifashisha mu gutanga ubufasha bunyuze mu nyanja, mu kirere, tugomba kwibuka [kwiyibutsa] ko tugomba kubikora kuko uburyo busanzwe bwo gutanga ubufasha bunyuze mu mihanda burimo gufungwa.”
Borrell avuze ayo magambo nyuma yuko Umuryango w’Abibumbye uburiye ko abantu nibura 576,000 bo muri Gaza – ni ukuvuga kimwe cya kane cy’abahatuye bose – habura gato ngo bugarizwe n’inzara nk’uko BBC ibitangaza.
Minisiteri y’ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas ivuga ko abantu nibura 27, biganjemo abana, bapfiriye mu bitaro byo muri Gaza mu byumweru bibiri bishize bazize imirire mibi no kubura amazi mu mubiri.
Kuri ubu, ubwato Open Arms bwa Espagne buri mu nzira butwaye imfashanyo, bukaba bwahagurukiye i Larnaca muri Cyprus ku wa kabiri mbere gato ya saa tatu za mu gitondo z’i Kigali n’i Gitega, burimo gukurura ubwato bupakiye toni 200 z’ibiribwa.
Mu gihe buri mu nyanja, Abanye-Palestine bakorera umuryango udaharanira inyungu utanga amafunguro mu gihe cy’amakuba, uzwi nk’igikoni cy’isi (World Central Kitchen, WCK ), bakomeje kubaka ahantu amato ashobora guhagarara hatatangajwe ho ku nkombe ya Gaza, hazajya hakoreshwa mu gupakurura imfashanyo.
Ubwato bwa gisirikare bw’Amerika, bwitwa General Frank S Besson, na bwo burimo kwerekeza mu Burasirazuba bwo Hagati butwaye ibikoresho byo kubakisha iteme ryo kwifashisha by’igihe gito rigera mu nyanja, cya gikoni cy’isi cyavuze ko ibyo nta sano bifitanye n’umushinga wacyo.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com