Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ivuga ko Imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera igeze ku musozo w’icyiciro cya Mbere.
Minisiteri yemeza ko muri Nyakanga uyu mwaka wa 2024, imirimo y’icyiciro cya Mbere aribwo izaba irangiye neza hahite hakomerezaho icyiciro cya Kabiri.
Kuri uyu wa Kabiri taliki 13 Werurwe 2024, mu kiganiro n’itangazamakuru Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore uyobora iyi Minisiteri, yemeje ko mu mezi ane iki cyiciro cya Mbere kiba kirangiye neza.
Icyiciro kigiye kurangira cyari kigizwe n’imirimo yo kubaka imihanda indege zikoresha zihaguruka cyangwa zigwa, parikingi z’indege, imihanda y’imodoka n’ikoreshwa n’abanyamakuru n’ibindi.
Ati “Icyo cyiciro kizarangirana n’ukwezi kwa Karindwi (Nyakanga 2024). Hanyuma icyiciro cyo kubaka ibikorwaremezo bihagaze, ni ukuvuga ngo ni inzu, icyo kizahita gitangira mu kwezi kwa Karindwi.”
Ibikorwa byo kubaka iki kibuga yatangiye mu 2017, bigeze mu 2019 Guverinoma y’u Rwanda na Qatar Airways, bisinya amasezerano y’ubufatanye muri uwo mushinga.
Ni cyuzura kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi nibura miliyoni umunani ku mwaka, kikazatwara nibura 2$.Qatar izaba ifitemo 60%.
MUKAMUHIRE Charlotte
Rwanda tribune.com