Umuyobozi Mukuru wa REG, Armand Zingiro, yasobanuye ko koranabuhanga ryo kugura umuriro mbere yo kuwukoresha (prepayment system) ryatangiye gukoreshwa hirya no hino ku Isi mu 1993, bivuze ko hashize imyaka irenga 30, abarikoze bakaba baragennye ko rizakora mu myaka 31, nyuma rikavugururwa. Mu Rwanda iri koranabuhanga ryatangiye gukoreshwa mu 1996, hakaba hari gahunda yo kurivugurura nk’uko biri gukorwa n’ahandi hose ku Isi.
Armand Zingiro yakomeje agira ati “Nka REG twatangiye kurikoraho, ubu tumaze amezi agera kuri atatu twaratangiye kuvugurura iryo koranabuhanga. Si mu Rwanda gusa ahubwo ririmo gukorwa ku rwego rw’Isi. Ni ukuvuga umuntu wese ukoresha Kashipawa ku rwego rw’Isi (amasosiyete acuruza amashanyarazi) agomba kuvugurura ‘system’ kugira ngo agendane n’igihe.
REG ivuga ko ibikorwa byo kuvugurura biri mu byiciro by’ibanze bitatu. Icya mbere ni ukuvugurura sisiteme igurisha amashanyarazi, iyo ikaba yararangije kuvugururwa.
Icyiciro cya kabiri ni igituma imibare ishyirwa muri mubazi(tokeni)ziboneka, icyiciro cya nyuma ari na cyo kigezweho kikaba ari ukuvugurura mubazi (Kashipawa), nk’uko Armand Zingiro yakomeje abisobanura.
Ati “Icyo nshaka kumenyesha abafatabuguzi bacu ni uko nta kintu kizahinduka mu gihe iri vugururwa ririmo rirakorwa. Nta kizahinduka ku bantu bagura amashanyarazi, nta n’ikiguzi kiziyongeraho kugira ngo bagure amashanyarazi. Kuvugurura ikoranabuhanga birakorwa no mu bindi bigo.”
Yongeyeho ati “Muri iki cyiciro cya nyuma cyo kuvugurura ikoranabuhanga turasaba abafatabuguzi ko bakurikiza amabwiriza uko twabipanze. Umufatabuguzi nagerwaho azajya agura umuriro abone tokeni eshatu, zose azishyire muri mubazi uko zikurikirana kuko zizaba zinafite nimero zigaragaza iya mbere, iya kabiri n’iya gatatu. Izo tokeni eshatu zizaba ari imibare idasa. Iyo kuzishyiramo birangiye, mubazi ihita ikwereka umuriro waguze, kashipawa yawe ibe iravuguruwe. Nyuma y’ivugururwa, ni ukuvuga nyuma yo gushyiramo izo tokeni eshatu, umuntu azajya agura umuriro awushyiremo nk’uko bisanzwe. Uzajya ugura tokeni imwe uyishyiremo ihite ikora.”
REG ivuga ko iri vugurura ririmo gukorwa mu byiciro. Igihe cyose utarabona tokeni eshatu uguze umuriro, ubwo mubazi yawe (Kashipawa) iba itaragerwaho mu ivugurura.
REG irateganya ko iri vugururwa bazaba barirangije mu mpera z’ukwezi kwa gatanu. Naho umuntu ku giti cye wishyiriramo umuriro ngo ni we uzagena igihe cyo gushyiramo tokeni eshatu, akabikora nibura mbere y’itariki 24 Ugushyingo 2024, nyuma yaho akaba atazabasha kongera kugura umuriro w’amashanyarazi naramuka atavuguruye mubazi ye kuko izahita ihagarara gukora
REG isaba uwagira ikibazo kubariza ku ishami ryayo rimwegereye, cyangwa agahamagara ku murongo utishyurwa ari wo 2727nk’uko kigalitoday.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com