Perezida Paul Kagame yavuze ko yahaye gasopo abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo Ingabo z’icyo gihugu mu ntambara zihanganyemo na M23, zarasaga ku butaka bw’u Rwanda zikoresheje imbunda ziremereye bigahitana ubuzima bw’Abanyarwanda mu Majyaruguru y’u Rwanda.
Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na televiziyo ya NTV yo muri Kenya, cyibanze ku ngingo zitandukanye zirimo ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC ndetse no kuri Politiki y’u Rwanda n’ubuzima bw’Igihugu nk’uko tubikesha Kigali today.
Perezida Kagame ubwo yabazwaga n’umunyamakuru, ku bibazo by’umutekano muke umaze igihe waraburiwe igisubizo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko bifite amateka maremare gusa ibisubizo bikaba bidashakirwa mu mizi y’ikibazo.
Ati “Ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo bifite amateka maremare, abantu bareba bahereye hejuru ntibinjire mu mizi y’ikibazo ngo barebe neza impamvu tugifite iki kibazo imbere yacu.”
Perezida Kagame yagarutse ku munsi yahaye gasopo abayobozi ba DRC, ubwo ingabo z’icyo gihugu zarasaga ku butaka bw’u Rwanda zikoresheje imbunda ziremereye inshuro eshatu ndetse ibyo bikorwa bigahitana ubuzima bw’abaturage mu majyaruguru y’Igihugu.
Yagize ati: “Ubwo ingabo za DRC zarashishaga imbunda ziremereye ku butaka bwacu inshuro eshatu mu 2022, nabwiye abantu bose barimo n’abayobozi ba DRC.”
Yakomeje agira ati: “Byabaye inshuro ya mbere, twari mu nama i Nairobi, ndetse na Perezida wa DRC yari ahari, namubwiye ko ibyo bikabije kandi birimo kurengera cyane. Yatanze ibisobanuro, mubwira ko inshuro ya mbere ari ibisobanuro byiza byumvikana ariko mubwira ko nibikomeza noneho ubutaha bizaba ari ikindi kintu.”
Perezida Kagame yavuze ko ibyo yabwiye Tshisekedi yabivugiye mu nama yari iteraniyemo abandi bayobozi, gusa ariko ashobora kuba atarabihaye agaciro kuko nyuma y’iyo nama Ingabo za DRC zarashe ku butaka bw’u Rwanda izindi nshuro ebyiri.
Yagize ati: “Birashoboka ko atabihaye agaciro [Tshisekedi] kuko nyuma y’iyo nama, habayeho ibitero inshuro ya Kabiri ndetse n’iya gatatu, bakoresha imbunda ziremereye, ibisasu bya BM21, no kwica abaturage mu Midugudu yacu mu Majyaruguru ndetse ubwo nabimubwiraga natekereje ko twumvikanaga kandi ibi ntibyari ngombwa.”
Perezida Kagame yashimangiye ko iyo bigeze ku kurinda umutekano w’u Rwanda n’Abanyarwanda nta muntu n’umwe wo gusaba uruhushya mu gukora ibyo agomba gukora kugira ngo Igihugu gitekane.
Yagize ati: “Nabivuze inshuro nyinshi kuri camera, mu gihe umutekano w’u Rwanda uzaba ugeramiwe, sinkeneye uruhushya rw’uwo ari we wese mu gukora ibyo nkwiriye gukora mu kurindira u Rwanda umutekano.”
Umukuru w’Igihugu yagarutse ku kuba hari abashinja u Rwanda, guteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rukurikiye amabuye y’agaciro, nyamara ahubwo kuba iki kibazo kidakemuka usanga hari abantu bakeneye ayo mabuye kurusha u Rwanda babyegekaho bigatuma ikibazo kirushaho gukomera.
Yagize ati: “Ubundi utandukanya ibintu kugira ngo udateza urujijo. Ushobora gukemura ikibazo cy’amabuye y’agaciro ukwacyo, kandi ushobora no gukemura ibibazo bibangamiye uburenganzira bw’abaturage, ariko bavanga ibyo byose kugira ngo bitere urujijo no gutuma icyo ikibazo kirushaho gukomera ubuziraherezo.”
Perezida Kagame aha ni ho yahereye anenga uburyo ibihugu by’amahanga byitwara mu bibazo bimwe na bimwe, ndetse avuga ko bimwibutsa imyitwarire ya bimwe mu bihugu byitwa ko bifite imbaraga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo bavugaga ko ibibera mu Rwanda ari ibintu bisanzwe.
Yagize ati: “Sinzigera nibagirwa, muri UN, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yarimo iba hano na bamwe mu bantu bari bahagarariye ibihugu bifite imbaraga bavugaga ko ari ibintu bisanzwe. Babivugiye ku mugaragaro kuri camera no kuri mikoro.”
Perezida Kagame yavuze ko hari abantu bamwe usanga bashishikajwe no gukomeza iki kibazo batifuza ko kirangira burundu mu rwego gukomeza kugikoresha ku bw’inyungu bafite muri DRC cyangwa bagashaka kugikoresha bashaka kuyobora no gukoresha u Rwanda mu buryo bwose bifuza.
Ibi yabikomojeho, ahereye ku kuba Ingabo za UN, zimaze imyaka irenga 20 ku butaka bwa DRC ndetse zikaba zimaze gukoresha ingengo y’imari itagira uko ingana mu ma miliyari mu madolari aho zoherejwe muri icyo gihugu mu rwego rwo gukemura ibibazo by’umutekano muke bimaze imyaka 30, biterwa n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR nyamara bikaba ntacyo bitanga.
Yagize ati: “Ugashora imari ingana gutyo, ariko ntiwifuza ko ikungukira. Ibi bigaragara ko hari ibindi bintu biri gukorwa ku ruhande, kandi abantu bahisemo kubyirengagiza.”
Perezida Kagame yavuze ko atifuza kugira abo hanze atunga intoki kuko hari byinshi bibi bazi bakoze nubwo batabyemera, ariko hari n’Ibihugu ubwabyo byagiye byiyangiza bitewe no kwemera gukurikiza amabwiriza y’abifuza kubayobora bikarangira ari bo birimbuye
Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’umutwe wa M23 avuga ko kimaze imyaka myinshi bitewe n’uko gifite imizi mu mateka ya kera, ashingiye ku bukoloni no kugabanya imipaka cyane ko uyu mutwe ugizwe n’Abanye-Congo aho kuba Abanyarwanda nk’uko bivugwa n’abayobozi ba DRC.
Yagize ati: “M23 wumvise ni Abanye-Congo kubera ubukoloni, kugabanya imipaka, ingendo z’abantu n’ibindi byabayeho. Nta ruhare mfite muri ibi, byabaye kera mbere y’uko mvuka.”
Yakomeje avuga ko kugeza ubu mu Rwanda habarizwa impunzi zirenga ibihumbi 100 zaturutse mu Burasirazuba bwa DRC zifitanye isano n’uyu mutwe wa M23, ndetse ko muri Uganda hari benshi barenze abo u Rwanda rucumbikiye.
Ati: “Iyo rero bavuga ko M23 ari abantu bakora iterabwoba, baba bavuga kandi ko abantu ibihumbi 100 dufite hano nk’impunzi na bo ari ibyihebe cyangwa bikaba bisobanura impamvu bagomba kubuzwa uburenganzira ku bwenegihugu bwabo.”
Perezida Kagame yavuze ko ibyo usanga byiyongeraho amagambo ahembera urwango akoreshwa n’inzego za Leta muri DRC.
MUKAMUHIRE Charlotte
Rwandatribune.com