Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukayisire Marie Solange yibukije abayobozi b’Intara y’Amajyaruguru kuzamura imyumvire y’abaturage hagamijwe iterambere ryabo n’imibereho myiza.
Ibi yabitangarije mu nama nyunguranabitekerezo y’Intara y’Amajyaruguru yabereye mu Karere ka Musanze ku wa Kane tariki 14 Werurwe yakoranyije abasaga 250 bo mu byiciro bitandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru barimo abayobozi mu Nzego z’ibanze mu Turere tuyigize, abahagarariye inzego zitandukanye, abavuga rikumvikana.
Ikaba yibanze ku gufatira hamwe ingamba zatuma iterambere ryihuta kurushaho n’imibereho myiza y’abaturage.
Mukayisire yagize ati: “Murasabwa kurangwa no gusenyera umugozi umwe, kutarebera ibigenda nabi, ndetse mukarushaho kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo kimwe no kubafasha kuzamura imyumvire.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice ati” hari byinshi abatuye iyi Ntara bishimira, birimo umutekano, umusaruro mwiza w’ubuhinzi wabonetse, iterambere ry’Imijyi na Santere z’ubucuruzi, ibikorwa remezo bitandukanye byubatswe, iterambere ry’imibereho y’abaturage n’ibindi”.
Guverineri yagaragaje ko ubuyobozi bwashyize imbaraga mu kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo, aboneraho no gusaba ko hakongerwa imbaraga mu gukemura ibibazo bikigaragara, birimo amakimbirane mu miryango, abangavu baterwa inda n’ibindi.
Si ibyo gusa hari ibyo asaba kongeramo imbaraga, birimo gutanga serivisi nziza ku baturage, kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage, kwihutisha imihigo y’Uturere 2023-2024 n’ibindi.
Umunyamabanga wa Leta Kayisire, nyuma yo gushima ibikorwa by’iterambere byagezweho mu Ntara y’Amajyaruguru, yasabye abitabiriye iyi nama guhagurukira gukemura ibibazo bikihaboneka, birimo igwingira ry’abana bato, ubukene bukabije kuri imwe mu miryango ituye muri iyi Ntara,no kwimakaza isuku.
Abitabiriye iyi nama bagejejweho ibiganiro bitandukanye ndetse banahabwa umwanya batanga ibitekerezo biganisha ku ngamba zigamije kurushaho gukemura ibibazo bikigaragara mu Ntara y’Amajyaruguru.
Muri iyi nama kandi Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwashyikirije Uturere tuyigize ibihembo bigizwe n’igikombe kuri buri Karere, hakurikijwe uko akarere kahize utundi nk’uko imvaho ibitangaza.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com