Nyakubahwa Say Chhum, umukuru w’agateganyo wa leta ya Cambodge, yashikirijwe na Ambasaderi Nkubito Manzi Bakuramutsa inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu. Ni umuhango wabereye mu nzu ya Sena ya Cambodge.
Muri uyu muhango, Say Chhum yashimye ubuyobozi bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’iterambere ritangaje u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 30 ishize habaye Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Say Chhum yifurije abaturage b’u Rwanda amahoro no gukomeza gutera abikuye ku mutima, na none kandi, yemeje ko Cambodge yiteguye ubufatanye n’u Rwanda mu guteza imbere umubano w’ubucuti n’ubufatanye ibi bihugu bifitanye.
Ambasaderi Bakuramutsa na we yamugejejeho indamutso ya Perezida Kagame n’Abanyarwanda bose anashimangira ubwitange bwe mu gukomeza umubano w’ubwumvikane hagati y’u Rwanda na Cambodge.
Ambasaderi yiyemeje gufatanya na guverinoma ya Cambodge gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi no guteza imbere umuco n’ubucuruzi.
Ambasaderi Bakuramutsa yasuye abayobozi batandukanye muri guverinoma, barimo H.E. SOK Chenda Sophae, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga.
Uyu kandi wanabaye umwanya wo gusuzuma umubano w’ibihugu byombi umaze gukomera hagati y’u Rwanda na Cambodge ndetse banasuzumira hamwe gahunda y’ingamba zo gutangiza ibiganiro bya politiki bigamije kuzamura ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Byongeye kandi, Ambasaderi Nkubito yasuye Dr. CHEA Serey, Guverineri wa Banki Nkuru ya Cambodge, kugira ngo bige ku ikomeza ry’imikoranire na Banki Nkuru y’u Rwanda.
Yaganiriye kandi na Chanthol SUN, Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Visi Perezida wa mbere w’Inama ishinzwe iterambere rya Cambodge (CDC), ku bijyanye n’ubufatanye bushoboka hagati y’Ikigo cy’Iterambere cy’u Rwanda (RDB) na CDC.
Si ibyo gusa kiko Ambasaderi yanabonanye n’Abanyarwanda baba muri Cambodge yongera kubizeza ko u Rwanda rwitaye kuri Diaspora ndetse baganira kuri gahunda zikomeye z’igihugu ziri imbere cyane cyane amatora ya Perezida n’ay’Abadepite ateganijwe muri Nyakanga uyu mwaka.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com