Mu matora yari amaze iminsi itatu mu gihugu cy’ Uburusiya, Perezida Vladimir Putin niwe wegukanye insinzi ku bwiganze bw’amajwi arenga 87%, maze ahita anatangaza ko demokarasi y’Uburusiya ikorera mu mucyo kurusha ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bw’isi.
Perezida Putin yatorewe kuyobora manda ya gatanu nka perezida utsinze amatora ku bwiganze bw’amajwi menhsi ugereranije n’ubwitabire bw’abatoye burenze ikigereranyo cya 74%, kubera kwiyamamazanya n’abandi bakandida batatu bose bemejwe n’ibiro bya perezida w’Uburusiya bya Kremlin.
Mu by’ukuri, nta mukandida wa nyawe utavuga rumwe n’ubutegetsi wari wemerewe kwiyamamaza, ibi ni nabyo byatumye abashyigikiye Alexei Navalny, wapfuye wanengaga Putin, bakoze imyigaragambyo y’umuhango kuko ntacyo iyo myigaragambyo yashoboye kugeraho.
Muri iyo myigaragambyo yabo bise “Igikorwa cya saa sita z’amanywa cyo kwamagana Putin” cyatumye imirongo miremire y’abatora ijya mu mijyi y’Uburusiya irimo no mu murwa mukuru Moscow na St Petersburg, hamwe no hanze ya za ambasade nyinshi z’amahanga, ariko ibyo ntacyo byahinduye na kimwe ku byavuye mu matora.
Umuryango OVD-Info ukurikiranira hafi ibibera mu Burusiya wavuze ko Abarusiya nibura 80 batawe muri yombi. Ntabwo hongeye kubaho ibitero bya hato na hato ku biro bimwe by’itora nk’ibyabaye ku wa gatanu.
Ibihugu byo mu burengerazuba byamaganye ayo matora bivuga ko atakozwe mu bwisanzure cyangwa mu mucyo. Ubudage bwo bwayise “Ingirwamatora” yo ku butegetsi bw’umunyagitugu ucungira ku kuniga (ubwisanzure), ikandamiza n’urugomo.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza Lord Cameron yamaganye “ikorwa ry’amatora anyuranyije n’amategeko ku butaka bwa Ukraine” naho Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky we yavuze ko “umunyagitugu w’Umurusiya arimo gukora ukundi kwigana amatora”.
Abarusiya bari bafite iminsi itatu yo gutora, ndetse abantu bo mu turere twa Ukraine twigaruriwe n’Uburusiya bo bari bafite igihe kirekire kurushaho, mu kugerageza kwemeza abahatuye ngo bajye gutora.
Amakuru avuga ko umwe mu bakozi b’akanama k’amatora yishwe ku cyumweru mu mujyi wa Berdyansk wigaruriwe n’Uburusiya, ndetse abahatuye bavuze ko abakorana n’Uburusiya bagiye inzu ku yindi bafite udusanduku tw’itora baherekejwe n’abasirikare bafite imbunda.
Ariko kuri shene za televiziyo zigenzurwa bikomeye na leta, ibyavuye mu matora byashimagijwe nk’intsinzi. Umwe mu banyamakuru wari wishimye cyane yavuze ko iki ari ikigero kirenze ukwemera cyo gushyigikira Putin n’ubumwe kuri Vladimir Putin”, yavuze kandi ko ubu ari n’ubutumwa ku bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi.
Perezida Putin we yari atuje kurushaho ubwo yasubizaga ibibazo by’abanyamakuru, ariko yashimagije ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora ya perezida mu Burusiya, avuga ko biteye imbere cyane kurusha muri Amerika, atanga urugero rwo gutora mu Burusiya hifashishijwe uburyo bwa internet, abategetsi bavuze ko bwatumye abatora miliyoni umunani na bo bitabira amatora.
Perezida Putin yagize ati:”Aya matora yabaye mu mucyo kandi nta kubogama na gucye kurimo”,.. “Si nko muri Amerika ahari uburyo bwo gutora hifashishijwe ubutumwa bwo ku iposita… aho ushobora no kuba wagura ijwi ku madolari 10 y’Amerika”.
Indorerezi zigenga zo mu muryango wa Golos zangiwe kugenzura ayo matora, ariko hari amakuru yuko habayeho inenge muri aya matora, hamwe no kotsa igitutu abakozi batari aba leta ngo batorere ku biro by’itora cyangwa kuri murandasi.
Perezida Putin yashimye impirimbanyi z’amatora zashishikarije abatora kuyitabira ku bwinshi, nubwo yamaganye abangije amatora, avuga ko bazabihanirwa.
Mu ijambo bishoboka ko ryari iryo kuvuguruza ibirego bya henshi ko ari we wishe Navalny, Putin yemeje amakuru ko yari yarigeze gutekereza ku kuba yamugurana imfungwa zifungiye mu burengerazuba, ariko akemera ko uwo wari umucyeba we atazongera na rimwe kugaruka mu Burusiya.
Rwandatribune.com