Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatangije umwiherero w’iminsi ibiri w’abagize Guverinoma n’abandi bayobozi bakuru, uza kwibanda ku kugera ku ntego igihugu cyihaye mu bukungu n’imibereho.
Ni umwiherero watangijwe ku gicamusi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Werurwe 2024, kuri Intare Arena i Rusororo, nkuko ibiro by’umukuru w’igihugu Village Urugwiro bya bitangaje bibinyujije ku rukuta rwa X.
Intego y’uyu mwiherero ni ukurebera hamwe uko aba bayobozi barushaho kugira uruhare mu mpinduka kuri gahunda zigamije kugera ku ntego u Rwanda rwihaye mu by’ubukungu n’imibereho y’abaturage.
Umwiherero ni igikorwa kimaze kumenyerwa kuva mu 2004, aho abayobozi mu nzego zitandukanye bava mu biro bagahurira hamwe kugira ngo bungurane ibitekerezo ku buryo barushaho kunoza inshingano zabo.
Mu mwiherero kandi hanafatwa ingamba zo gushimangira ubwuzuzanye bw’inzego zitandukanye, iza Leta, iz’abikorera, n’abandi bafatanyabikorwa, mu rwego rwo gufasha Igihugu kugera ku cyerekezo cyihaye cyo kwigira no kwigenera ejo heza.
Rwandatribune.com