Mu burasirazuba bwa Congo ibisasu biremereye byiriwe bisukwa mu gace ka MINOVA ho muri Teritwari ya Kalehe.
Amakuru akomeje kuva mu mujyi wa MINOVA yemeza ko ibisasu bya rutura byiriwe bisukwa muri uyu mujyi kuva mu gitondo kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, umunyamakuru wacu uri Goma avuga ko isoko rya Minova, amashuri n’ibitaro byasenywe n’urubura rw’amabombe yasukwaga n’inyeshyamba za M23 .
Inkomere z’ingabo z’uBurundi zabaye uruvunganzoka mu bitaro bya CBK/Goma
Ni amakuru yemejwe n’umwe mu bayobozi ba sosiyete Sivile iri muri Minova,Teritwari ya Kalehe, Intara ya Kivu y’amajyepfo.
Uyu mutangabuhamya utashatse ako amazina ye atangazwa avuga ko kuva mu rukerera rw’iki gitondo uyu mujyi wabaye isibaniro ry’ama bombe yagwaga mu birindiro by’ingabo z’u Burundi FDN.
Imirwano yabereye mu bice bya Nyenyeri, Kagundu na Bihambwe aho umutwe wa M23 wigaruriye ibyo bice mu mirwano ikaze yahabaye.
Abasesenguzi mu bya politiki bavuga imirwano irimo kwerekeza mu ntara ya Kivu y’amajyepfo cyane ko uduce twibasiwe n’imirwano twose ari umuyoboro werekeza mu mujyi wa Bukavu.
Twashyatse kumva icyo uruhande rwa M23 rubivugaho duhamagara Lt.Col Willy Ngoma ntitwamubona kuri telephone.
Umutangabuhamya ubarizwa mu Buyobozi bwa Sosiyete sivile ikorera i Minova utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko ingabo z’u Burundi hamwe n’imbonerakure ziryamiye amajanja ziteguye kurengera uyu mujyi zari zifitemo ibirindiro, abaturage bo muri Minova bakaba bariguhungira i Numbi, na Kalehe.
Uyu mutangabuhamya kandi akomeza avuga ko ibi bitero byagwije inkomere nyinshi muri ako gace bamwe bakaba batwawe mu bitaro bya Goma hakoreshejwe amato.
Twashatse kumenya icyo uruhande rwa FARDC rubivugaho duhamgara umuvugizi wa FARDC muri Operasiyo Sokola II Lt.Gen Ndjike Kaiko atubwira ko ari mu nama kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Mwizerwa Ally