Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko gahunda yo kugeza ikoranabuhanga mu mikorere y’ibigo by’imari bya SACCO igeze kurwego rushimishije aho izigera kuri 260 zamaze kugezwamo ikoranabuhanga, mu gihe izisigaye na zo rizagezwamo bitarenze ukwezi kwa Kamena 2024.
Guverineri wa BNR John Rwangombwa, yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Werurwe ubwo yatangazaga uko Politiki y’ifaranga ihagaze mu Rwanda.
BNR yavuze ko n’ubwo habayeho imbogamizi muri gahunda yo gushyira ikoranabuhanga mu bigo by’imari bya SACCO, ariko kugeza ubu ngo byamaze kujya ku murongo.
Yagize ati: “Uyu munsi dufite SACCO 260 zamaze kugeramo ikoranabuhanga n’izindi zari zisigaye 30 zagombaga kuba zarangiye muri aya mezi turimo, izisigaye zose ubwo ni 154 zagombye kuba na zo zarangije gushyirwamo ikoranabuhanga bitarenze ukwezi kwa Gatandatu k’uyu mwaka.”
Rwangombwa yavuze ko gushyira ikoranabuhanga muri SACCO byorohera BNR, kuko ibikorerwamo byose biba bigaragara muri sisitemu ku buryo ntawashobora kugira ibyo ahindura uko yishakiye nk’uko bikorwa ahagikoreshwa impapuro.
Yavuze ko kandi nyuma y’uko SACCO zigezwamo ikoranabuhanga, konti zizahuzwa n’ikoranabuhanga ku buryo umuturage azajya abona ibibera kuri konti akoresheje telefoni.
Minisitiri Rwangombwa ati: “Icyo gihe umuturage azaba ashobora kureba amafaranga ari kuri konti atagombye kujya muri SACCO, ikindi akaba ashobora kuba yayabikuza akabasha kugira uwo yishyura, cyangwa niba yabonye amafaranga aha n’aha akaba yayashyira kuri telefoni akayohereza kuri konti ye, bizatuma abaturage na bo batangira gukoresha ikoranabuhanga mu kubitsa no kubikuza amafaranga yabo, no mu gufata inguzanyo. Bazaza mu cyiciro abandi bagezemo kera”.
BNR igaragaza ko hari gahunda yo guhuza za SACCO ku rwego rw’Akarere hagashyirwaho imwe ngari kuri buri Karere, ifite ubushobozi bwo gushyiraho abakozi bafite ubushobozi no gushyiraho inama y’ubuyobozi ifitemo abantu b’inararibonye bafite ubushobozi bwo gukurikira no kugenzura ibikorwa by’ibigo by’imari n’ibindi bijyanye no gukora mu buryo bugezweho.
Guverineri Rwangombwa ati: “Bizafasha, reka ntange urugero:nk’ubu Gicumbi ifite SACCO 11, izaba ifite ubushobozi bwo guhaza imishinga minini yateza imbere ako karere kurusha uko bimeze ubu”.
SACCO ni ibigo by’imari byashyizweho mu mwaka wa 2010, mu rwego rwo gufasha abaturage by’umwihariko abatuye mu bice byo mu byaro kubona aho babitsa amafaranga yabo ndetse no kubaha inguzanyo bikabafasha gukora bakiteza imbere nk’uko imvaho nshya ibitangaza.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com