Kuri uyu wa kane tariki 21 Werurwe Inteko Rusange ya Sena yatoye itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza, ku bijyanye n’ubufatanye mu kwakira abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’inteko rusange ya Sena y’u Rwanda babicishije ku rubuga rw’inteko rwa X rigaragaza ko igikurikiyeho ari iritegeko ritangazwa mu igazeti ya Leta nyuma yo gushyirwaho umukono n’impande zombi.
Amasezerano ya mbere ajyanye no kohereza abimukira bava mu Bwongereza bajya mu Rwanda yasinywe muri Mata 2022, ariko anengwa n’inkinko z’iki gihugu, bituma ku wa 5 Ukuboza 2023 avugururwa kugira ngo hakemurwe inenge zari zarayagaragayemo.
Mu Ukuboza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi; Dr Vincent Biruta ndetse na James Cleverly, bashyize umukono kuri aya masezerano afatwa nk’intambwe ya nyuma y’amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza ku bijyanye n’Ubufatanye mu iterambere ry’Abimukira n’Ubukungu, MEDP Treaty [Migration and Economic Development Partnership].
Mu Ugushyingo 2023 Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rwari rwafashe umwanzuro witambika ayo masezerano, ruvuga ko mu Rwanda hadatekanye, ni mu gihe Guverinoma y’u Bwongereza yo yabinyomoje ikagaragaza ko izakora ibishoboka byose ayo masezerano akajya mu bikorwa.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, mu minsi yashize yavuze ko aya masezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda ari imwe mu nzira nziza zizafasha mu guhagarika abimukira binjira muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Bimwe mubikubiye muri aya masezerano yo kohereza aba bimukira mu Rwanda, biteganywa ko u Bwongereza buzatanga ibyo aribyo byose aba bimukira bazakenera bageze muri iki gihugu cy’u Rwanda.
Amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza yatumye abimukira binjiraga mu Bwongereza bakoresheje ubwato buto bagabanyukaho 30% mu 2023. Aba bantu bari bafite ababatwara ababacuruza, hakabamo imiryango itari iya Leta yungukira mu bimukira baba barinjiye muri ibi bihugu mu buryo bunyuranye n’amategeko.
Rwandatribune.com