Mu butumwa bugufi RIB yanyujije ku rukuta rwayo rwa X rwahoze rwitwa Twitter buragira buti :” RIB yafunze Niyigena Patrick,Umukozi ushinzwe guhanga udushya mu bucuruzi no guteza imbere impano muri Minisiteri y’Urubyiruko.
Akwaho kwaka no kwakira ruswa y’amafaranga bamwe mu bitabiriye irushanya rya YouthConnect Award 2024, abizeza ko bazaza ku rutonde rw’abatsinze”.
Ni mu butumwa bukomeza bugira buti :” Ukekwaho icyaha akaba afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge mu gihe iperereza rikomeje hanategurwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha”.
RIB yashoje ishimira abakomeje gutanga amakuru ku cyaha cya ruswa inibutsa ko badakwiye kugihishira kuko kimunga ubukungu bw’igihugu kandi kikagira ingaruka ziremereye ku iterambere ry’igihugu”.
N’ubwo nta ngano y’amafaranga igaragazwa ko ukekwaho iki cyaha cya Ruswa icyaha yaba yari amaze kwakira, ariko RIB ivuga ko agikorwaho iperereza kuri iki cyaha.
Niyigena Patrick akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo, icyo gukoresha ububasha ahabwa n’Itegeko mu nyungu ze bwite. aramutse agihamijwe n’rukiko, yahanishwa igifungo kuva ku myaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atarenze miliyoni 10.
Naho kucyo gusaba no kwakira indonke cyaba igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye kuva ku nsuro 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Rwandatribune.com