Umugore wasanze nta yandi mahitamo asigaranye, nyuma y’uko asanze nta bundi buhungiro asigaranye uretse kurangiza ubuzima bwe ku ivuriro rifasha ababyifuza ryitwa Dignitas, yasize ubutumwa bwa videwo busaba ko amategeko yemerera abantu gufashwa gupfa yahinduka.
Paola Marra, wari ufite uburwayi bwa kanseri y’amara igeze ku cyiciro cya nyuma, yapfuye ku wa gatatu ku ivuriro ryo mu Busuwisi – aho abantu barwaye bafite ububabare bukomeye, bemerewe gufashwa kurangiza ubuzima bwabo.
Ni videwo yatangajwe uyu mugore wari ufite imyaka 53, w’i Londres mu Bwongereza, amaze gupfa.
Henshi ku isi ntibemerera abantu gusaba ubufasha bw’abaganga ngo apfe.
Vuba aha gufasha abifuza gupfa byabaye ingingo itavugwaho rumwe ahatandukanye.
Abashyigikiye ubwo bufasha bavuga ko urupfu ku muntu ubabara kandi arembye atazakira rukwiye kuba uburenganzira n’amahitamo ye.
Abatabishyigikiye bo ngo batewe impungenge z’uko abantu b’intege nke bashobora guhatwa kwemera ubwo bufasha bwo kurangiza ubuzima bwabo.
Mu butumwa bwatangajwe ku wa kane, Paola Marra yavuze ko yari agiye mu Busuwisi “gupfa ku bushake kuko nta mahitamo ari muri iki gihugu”.
Yagize ati: “Igihe uzareba ibi, nzaba narapfuye. Mpisemo gufashwa gupfa kuko nanze ko uburwayi bungeze ahabi bungerera uko mbaho. Uburibwe n’ububabare bishobora kutihanganirwa. Ni isuri igenda buhoro itwara agaciro, itwara ubwigenge, itwara ibintu byose bituma ubuzima bugira agaciro. Gufashwa gupfa ntabwo ari ukurekura. Ahubwo, ni ugusubirana kugenzura byose. Ntabwo bisobanuye urupfu. Ahubwo bivuze agaciro”.
Mu ibaruwa ifunguye igendanye n’iyi video, uyu mugore yasabye abategetsi kumva ijwi ry’abarimo gupfa nka we no kujya impaka byihuse kuri iyi ngingo mu nteko ishingamategeko.
Ati: ” Iyo gufashwa gupfa biba byemewe nashoboraga kumarana ikindi gihe n’inshuti zanjye n’abankunda. Ariko, bibaye ngombwa ko nijyana kuri Dignitas kuko ntashaka ko bagira ibyo babazwa na polisi cyangwa ngo bajye mu bibazo”.
Yongeraho ati: “Mbabajwe n’uko nta mahitamo mfite. Ntekereza ko bidakwiye kandi bibabaje. Bityo kuri benshi barimo gupfa badashobora kwishyura agera ku £15,000 ni ukuvuga angana hafi miliyoni 25Frw ngo bajye kuri Dignitas, iri tegeko ry’ubugome ribategeka urupfu mu bubabare, cyangwa rikabageza ku kwiyahura.”
Dignitas ifasha abantu babyifuza kurangiza ubuzima bwabo igihe indwara zabo “ nta kabuza ziganisha ku rupfu, uburibwe bukabije cyane cyangwa ubumuga butihanganirwa”.
Nk’uko BBC ikomeza ibitangaza, Marra wavukiye muri Canada yafashwe videwo n’abanyamwuga kandi ikwirakwizwa n’itsinda Dignity in Dying riharanira ko gufasha gupfa abantu bakuru barembye byo gupfa kandi banabyifuza bikwiye kwemerwa mu Bwongereza.
Gufasha abantu babyifuza gupfa ku mpamvu n’ibyiciro bitandukanye – cyane cyane bishingiye ku magara – biremewe mu bihugu birimo Canada, Ubusuwisi, Ubuholandi, Ububiligi, no muri leta 11 kuri 50 za Amerika, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com