Kiza Muhato Meya w’Umujyi wa Uvira ,yabwiye Perezida wa Sena ya DR Congo Bahati Lukwebo wari waje muri uyu mujyi, ko Abanyekongo batuye muri Uvira bagira ikimwaro n’isoni iyo bageze mu Rwanda .
Muhato yagaragarije Perezida wa Sena ya DRCongo itandukaniro riri hagati y’u Rwanda na DR Congo, ku bijyanye n’ibikorwa by’iterambere ,aho asanga mu Rwanda ryihuta cyane ugereranyije na DRCongo ,byumwihariko mu mu mujyi wa wa Uvira abereye umuyobozi.
Yakomeje asobanura ko muri Teritwari ya Uvira, hari ikibazo cyo kubura amazi meza,amashanyarazi, , imihanda n’ibindi ,hakiyongeraho imigezi nka Mulongwe na Kavimvira iteza isuri n’imyuzure ikangiza ibikorwa by’Abaturage leta ikaba yarananiwe kugira icyo ibikoraho.
Akomeza avuga ko, bibabaje cyane kubona mu Rwanda igihugu gito ndetse kidafite Umutungo kamere nk’uwa DR Congo , hari imihanda myiza , Amazi ,Amashyanyarazi, Internet yihuta kandi iri henshi n’ibindi bikorwa byiterembere biboneka ku buryo bugoranye muri Uvira.
Yagize ati:”Abanyekongo batuye muri Uvira tugira isoni n’ikimwaro iyo tugeze mu Rwanda kubera Imihanda, Amashyanyarazi ,Amazi meza , Internet yihuta n’ibindi bikorwa by’iterambere ubona ko byihuta cyane ugereranyije naha iwacu .
Hano iwacu dufite ikibazo gikomeye cyo kubona Amazi meza, Amashanyarazi, nta mihanda tugira, Niyarihari yarashaje kandi ntacyo Leta ibikoraho.
Birababaje kubona igihugu gito nk’u Rwanda kidafite n’umutungo kamere uhagije ,kirusha DR Congo gutera imbere. Ibi bidutera isoni n’ikimwaro iyo tugeze mu Rwanda Nyakubahwa. (yourolddog.com) ”
Ku bijjyanye n’umutekano , Kiza Muhato Meya wa Uvira, yabwiye Perezida wa Sena ya DR Congo ko mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, harimo na Teritwari ya Uvira, harangwa n’umutekano mucye uterwa N’imitwe yitwaje intwaro y’Abanyamahanga n’iya Benegihugu yazengereje abatuage ,ashinja Leta ya DRCongo kunanirwa kurinda ubusugire bw’igihugu.
Kuri iyi ngingo, avuga ko ibi bitashoboka mu Rwanda, ngo kuko ari ahantu harangwa n’umutekano Usesuye, utagereranya n’uwo muri kivu y’Amajyepfo.
Yarangije amusaba gukoresha ububasha afite nka nimero ya Kabiri mu Butegetsi , agasaba Guverinoma ya DRCongo, kwigira ku Rwanda ikubaka ibikorwa remezo no kwihutisha iterambere mu Ntara ya kivu y’Amajyepfo ngo kuko bibatera isoni n’ikimwaro iyo babonye ukuntu u Rwanda rwateye imbere kubarusha kandi rutabarusha ubutunzi.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
uyu mugabo azi kureba kure nibatamuhitana ariko ntacyo ubutumwa yabutanze