Minisitiri w’ubumwe bw’igihugu n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), Jean Damascene Bizimana, yatangaje gahunda yo guha icyubahiro abanyapolitiki icyenda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abanyapolitike barwanyije ubutegetsi bwa jenoside, bazongera amazina n’ibikorwa byabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero.
Ku wa gatanu, tariki ya 22 Werurwe, mu nama y’imitwe ya politiki yaganiriye ku ruhare rwabo mu bumwe bw’Abanyarwanda nyuma y’imyaka 30 Jenoside ibaye.
Bizimana yagaragaje akamaro k’iyi nyongera, ashimangira akamaro ko kwibuka amarorerwa yakozwe n’abanyapolitiki bamwe gusa ahubwo n’ibikorwa by’ubutwari by’ababarwanyaga.
Mu banyapolitiki bagomba guhabwa icyubahiro harimo abantu nka Boniface wahoze ari Minisitiri w’ububanyi na’amahanga , washyigikiye ubumwe bw’u Rwanda mu biganiro by’amahoro ya Arusha, na Godefroid Ruzindana wahoze ari perefe wa Kibungo, yahanganye na politiki ya jenoside.
Abandi bantu barimo Jean Groubert Rumiya, wavuye mu ishyaka rye mu rwego rwo kurwanya ishishikarizwa ihohoterwa rikorerwa abatutsi, na Vincent Rwabukwisi, umunyamakuru akaba n’umunyapolitiki wakoresheje urubuga rwe mu guteza imbere amahoro n’ubwiyunge.
Hiyongereyeho, burugumesitiri batatu; Calixte Ndagijimana kuri Mugina, Narcisse Nyagasaza kuri Ntyazo, na Jean Marie Vianne Gisagara kuri komini ya Nyabisindu. Bagize ubutwari barwanya jenoside mu turere batuyemo maze barokora ubuzima bw’abatutsi. Ariko, bishwe muburyo buteye ubwoba kubera ibikorwa byabo by’ubutwari byo kurwanya jenoside.
Perefe wa Butare Jean Baptiste Habyarimana, n’ubwo yari umututsi ubwe , yitangiye ingufu za politiki mu gukumira ihohoterwa mu gihe cya jenoside. Yashishikarije abantu bo mu karere kiwe kwirinda kugira uruhare muri ubwo bwicanyi.
Bizimana yabisobanuye agira ati: “Icyemezo cyo kongera aya mazina kije nyuma y’ubushakashatsi bunoze bwakozwe kuva mu 2022, bugamije kureba niba uruhare rw’abarwanyije ingengabitekerezo ya jenoside rumenyekana kandi rukibukwa.”
Yongeyeho ati: “Iyi gahunda ijyanye n’ingamba zikomeje gukorwa mu kwerekana uruhare rw’abanyapolitiki mu gihugu hose bahagurukiye kurwanya jenoside kandi baharanira demokarasi.”
Minisitiri yaganiriye ku kamaro k’abanyapolitiki mu mateka y’u Rwanda, agaragaza uruhare politiki mbi yagize mu gucamo ibice Abanyarwanda no gusenya ubumwe bw’abaturage barwo, ndetse n’uruhare rwa politiki nziza mu kugarura ikizere hagati y’abanyarwanda no kubaka igihugu.
Inama ngarukamwaka y’imitwe ya politiki ibera urubuga rwo gutekereza ku ruhare rwabo mu kubaka no guhuza igihugu. Abbas Mukama, umuvugizi w’imitwe ya politiki, yashimangiye akamaro ko gusobanukirwa amateka y’u Rwanda n’uruhare rwa politiki mu gutegura ejo hazaza.
Yongeyeho ati: “Iyi nama ngarukamwaka igamije kwibutsa abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, uruhare rwabo mu kurinda ibyo igihugu cyagezeho no kugira uruhare mu iterambere ryarwo.”
Sylvie Tuyizere, ukomoka mu Ishuri Rikuru ry’Ubuyobozi bwa Politiki ry’Urubyiruko, yashimangiye uruhare rw’urubyiruko mu kubungabunga amahoro n’ubumwe mu gusobanukirwa amateka y’igihugu no kurwanya byimazeyo ingengabitekerezo ya jenoside mu bindi bikorwa.
MUKAMUHIRE Charlotte
Rwandatribune.com