Tariki 23 Werurwe 2009, Tariki 23 Werurwe 2024 imyaka 15 irashize Umutwe witwaje intwaro wa M23 urwanya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uvutse. Iyi tariki ya 23 Werurwe ikaba ari nayo yabaye imbarutso y’ishingwa ry’uyu mutwe ari nayo nkomoko y’izina ryawo M23, ni ukuvuga (Mars, 23).
Kuri iyi Tariki ya 23 Weruwe 2009, nibwo Leta ya R D Congo yagiranye amasezerano n’Umutwe wa CNDP washinzwe n’Abatutsi b’Abanye-Congo bari bayobowe na Général Laurent Nkundabatware wamenyekanye nka ‘Nkunda’ na Bosco Ntaganda.
Ingingo z’aya masezerano zarimo iyo guhagarika imirwano kwa CNDP no kuva mu bice yafashe mu Burasirazuba bwa RDC, igahinduka umutwe wa Politiki, kwinjiza abarwanyi bayo mu gisirikare no mu zindi nzego z’umutekano z’igihugu no kuba leta yaragombaga kwita ku nkomere z’uyu mutwe, abapfakazi n’impfubyi abarwanyi bawo basize.
Bamwe mu bahoze muri CNDP bashinze umutwe wa M23 (Mars 23) mu 2012 nyuma y’aho Leta ya RDC yari iyobowe na Joseph Kabila yanze kubahiriza amasezerano yagiranye n’uyu mutwe witwaje intwaro tariki ya 23 Werurwe 2009.
Nyuma y’imyaka 15 ubayehoni ubwambere ukzeibirori byo kuzirikana iyi tariki aho , kuri uyu wa 23 Werurwe 2024 ibirori byo kwibuka iyi tariki byabereye muri Sitade yitiriwe Tata Mwami Ndeze Rugabo II iherereye muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
M23 yatangarije ku rubuga rwayo rwa X ko aya masezerano yasinyiwe i Goma yari gufasha Leta ya RDC kugarura amahoro n’umutekano bimaze igihe kinini byarabuze, ariko ko Leta ikaba yaravuniye ibiti mu matwi ikanga kuyubahiriza.
Yagize iti “Uyu munsi tariki ya 23 Werurwe 2024, twibutse umwaka wa 15 ushize i Goma hasinyiwe amasezerano yo ku wa 23 Werurwe 2009. Aya masezerano yatangaga icyizere cyo kugarura amahoro muri RDC ntiyubahirijwe n’ubutegetsi uko bwasimburanye.”
Uyu mutwe wavuze ko Leta ya RDC ikomeje kwanga imishyikirano kandi ari yo yakemura imizi y’ibibazo byateje umutekano muke mu burasirazuba bw’iki gihugu, ugaragaza ko wo washoboye kugarura amahoro mu bice ugenzura.
M23 yari yarasenyutse mu 2013 ubwo yatsindwaga n’ingabo zirimo iziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO. Mu mpera za 2021, abari bayigize bongeye kwihuriza hamwe, basubukura urugamba.
Kugeza ubu, abarwanyi ba M23 bagenzura igice kinini cy’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Teritwari ya Rutshuru, Masisi na Nyiragongo.
Rwandatribune.com