Nyuma y’imirwano ikaze yari imaze iminsi ibiri umutwe wa M23 niwo ugenzura uduce twa Kivuye ,Mpati na Bweru
Iminsi ibiri isize udece twa Kivuye ,Mpate na Bweru hari itsibaniro ry’intambara aho ku ruhande rwa Leta ingabo za FARDC zifatanyije n’imitwe ya Mai Mai ACNDH/ABAZUNGU,APCLS PARECO na FDLR ,muri iyi mirwano kandi havuzwemo Ingabo z’uBurundi FDNB n’umutwe wa FLN,isoko ya Rwandatribune iri Mushaki ivuga ko intambara yasembuwe na FARDC n’abo bafatanyije.
Muri iki gitondo cyo ku cyumweru taliki ya 24 Werurwe 2024 imirwano yaje guhishorora aho umutwe wa M23 waje kwigarurira uduce twa Kivuye,Ntebe y’ingwe ,Mpate na Bweru abarwanyi ba FDLR bayobowe na Lt.Col Giyome na Wazalendo bakaba bariguhungira mu gace ka Rukwete na Kinyana hasanzwe hari ibirindiro bikuru bya FDLR.
Ubwo twandikaga iyi nkuru abaturage bahunze imirwano bari batangiye gutahuka basubira mu byabo ,amakuru yamenyekanye nuko iyi mirwano yaguyemo aba FARDC na Wazalendo bagera kuri 60 mu gihe ingabo z’uBurundi 32 ziciwe muri iyo mirwano nkuko amasoko ya Rwandatribune ari Kivuye yabyemeje,amakuru kandi ava ahitwa Bweru avuga ko inka z’abaturage 32 zaguwe n’igisasu cyatewe n’ingabo za Leta,izo nka zikaba ziciwe ahitwa Bunyoli.
Agace ka Masisi kamaze kuba itsibaniro ry’imirwano aho muri kigihe umutwe wa M23 waba ufite ubugenzuzi bwa 60% bw’ubutaka bugize Teritwari ya Masisi ,twashatse kumenya icyo uruhande rwa ACNDH/ABAZUNGU ruvuga kw’iyi mirwano duhamagara Serugendo Umuvugizi wabo ntitwabashya kumubona kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Mwizerwa Ally