Umutwe wa M.P.A wahaye amasaha 48 Gen.Domi wa CMC/FDP kuba bavanye abarwanyi babo muri Binza batakwemera bakaraswa
Nkuko isoko ya Rwandatribune iri Nyabanira ibivuga ,umwe mu Bakomanda b’inyeshyamba za M.P.A bahaye amakuru Rwandatribune bavuga ko bamaze iminsi irenga 4 bahanganye n’inyeshyamba za Gen.Domi Ndaruhutse ziri mu gace ka Nyiragongo,ibyo Rwandatribune yamenye nuko kuwa 2 usize abarwannyi bane ba CMC/FDP bishwe barashwe mu gace ka Nyiragongo.
Nyirabayazana w’intambara n’abayobozi b’uyu mutwe bafungiwe muri Gereza ya Makala barimo uwitwa Maj.Eric Bushori uri mu bashinze icyama cya MPA ,akaba yageretsweho dosiye y’ubugambanyi na Jules Mulumba usanzwe ari Umuvugizi wa CMC/FDP,uyu Jules Mulumba kandi yashinjwe na bagenzi be infu z’Abahutu bagera kuri 300 harimo n’umunyamakuru wakoreraga radio y’ikiwanja.
Kubwa Gen.Jeanvier Niyiyo komanda wa M.P.A asanga umutwe wa CMC/FDP ubeshya Perezida Kisekedi ko ukorera Congo kandi barinjiriwe,Gen.Jeanvier asanga icyama cya CMC/FDP gikwiye gusamburwa abarwanyi bawo bagashyirwa mu igororero.
Muri Kivu y’amajyaruguru habarirwa imitwe y’inyeshyamba isaga 128 nkuko bigaragara mu cyegeranyo cyakozwe n’umuryango utegamiye kuri Leta Kivu Barometer,imyinshi muri iyo mitwe ikaba ishingiye ku moko n’imiryango.
Mwizerwa Ally