Inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano kw’Isi ejo ku wa mbere yemeje n’amajwi 14 umwanzuro wayo wa mbere na mbere utegeka Isiraheli na Hamas guhagarika imirwano kano kanya kugera mu mpera y’ukwezi kw’igisibo gitagatifu cy’Abayisilimu, mu byumweru bibiri biri imbere.
Umushinga wari wateguriwe hamwe n’ibihugu icumi bidafite icyicaro gihoraho, ari byo Alijeriya, Equateur, Guyana, Ubuyapani, Malte, Mozambique, Koreya y’Epfo, Sierra-Leone, Slovenia n’Ubusuwisi.
Byose byawuhaye amajwi hiyongereyeho ibindi bine bifite icyicaro gihoraho; Uburusiya, Ubushinwa, Ubwongereza n’Ubufaransa.
Leta zunze ubumwe z’Amerika yirinze gukoresha ubudahangarwa bwayo bwa “Veto” ahubwo irifata, bityo umwanzuro uba uratambutse.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Uburusiya n’Ubushinwa baburijemo na “Veto” umushinga w’umwanzuro wari wateguwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika. Leta zunze ubumwe z’Amerika nayo yari yaratambamiye imyanzuro itatu isaba abari mu ntambara muri Gaza guhagarika imirwano.
Umwanzuro uvuga ko byihutirwa kongera vuba na bwangu imfashanyo ku basivili muri Gaza yose, no kubarengera.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yagize, ati: “Uyu mwanzuro ugomba gushyirwa mu bikorwa. Naho ubundi bitabaye ntawabyibabarira.”
Minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yikomye Leta zunze ubumwe z’Amerika, avuga ko kudakoresha “Veto” ari ukurengerera aho ihagaze. Yatangaje ko ahagaritse uruzinduko rw’intumwa zo mu rwego rwo hejuru yateganyaga kohereza i Washington D.C. mu kuganira ku cyerecyezo cy’intambara yo muri Gaza.
John Kirby umuvugizi wa leta y’Amerika, yagize ati: “Uko twatoye, kandi mbitsindagire, ntibisobanura ko twahinduye politiki yacu. Nta na kimwe cyahindutse.” Naho ambasaderi w’Amerika muri Loni, Linda Thomas-Greenfield, avuga ko umwanzuro atari itegeko.
Imvaho nshya itangaza ko Hamas yakiriye neza umwanzuro wo guhererekana imfungwa, ikarekura ingwate z’abantu yatwaye bunyago basaga 130 igisigaranye. Hamas yakiriye umwanzuro neza, ikavuga ko yiteguye guhererekanya ako kanya imfungwa ku mpande zombi.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com