Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko uyu mwaka w’ingengo y’imari bibanze cyane mu kubaka no gusana ibiraro binini byari bibangamiye urujya n’uruza rw’abaturage, ariko na none ngo hakaba hari ibindi bigomba kubakwa mu mwaka w’ingengo y’imari utaha.
Muri ibyo biraro harimo igihuza Umurenge wa Nyagatare na Rwempasha, cyamaze gusanwa ku buryo ingendo zikorwa nta nkomyi.
Ikiraro cya Mirama, gihuza Umurenge wa Nyagatare n’uwa Rukomo, muri Mata uyu mwaka ngo kiraba cyarangiye kuko imirimo yo kucyubaka yatangiye kandi ikomeje gukorwa.
Hari kandi ikiraro cyo mu kirere kirimo kubakwa ku mugezi w’Umuvumba ahitwa Bushoga, ku buryo gifasha abaturage cyane abahinzi bo mu Mirenge ya Nyagatare na Rukomo, kubona inzira ijya mu mirima yabo guhinga no gusarura.
Ikiraro cya Cyabayaga werekeza kuri CODERVAM na cyo cyamaze gusanwa, ku buryo abaturage bagikoresha mu gutwara umusaruro wabo ku isoko.
Meya Gasana yagize ati “Ibiraro binini byari biteje ingorane cyane navuga ko birimo kubakwa. Hari ikiraro gihuza Nyagatare na Rwempasha cyari gifite ikibazo twaragisannye, icya Mirama-Rurenge rwose ukwezi kwa kane kiraba cyarangiye, imirimo yo kucyubaka irimo irakorwa.
Yunavuze ko hari ibindi biraro bitari mu mijyi byari bibangamiye abaturage cyane, na byo birimo kubakwa ku buryo bizarangirana n’uyu mwaka w’ingengo y’imari.
Ibiraro birimo kubakwa ni icya Rwamiko gihuza Umurenge wa Mukama n’uwa Kiyombe, ndetse n’icya Rutungo-Bwera mu Murenge wa Rwimiyaga na cyo cyatangiye kubakwa.
Ibiraro bizubakwa umwaka w’ingengo y’imari utaha harimo icya Musheri, ahazubakwa icyo mu kirere ndetse n’ibindi.
Mu rwego rwo gukemura ibibazo by’ibiraro burundu, ngo hashyizweho itsinda ku rwego rw’Akarere rishinzwe kubishakisha no kwiga uko byakorwa ku buryo ibito bidakeneye ingengo y’imari nini, bizakorwa ku bufatanye n’abaturage ku buryo muri Mata uyu mwaka hazaba hamaze kumenyekana ibizaherwaho nk’uko Kigalitoday ibitangaza.
Agira ati “Hari ibiraro bito bidakeneye ingengo y’imari nini, bisaba ko dushaka ibiti, abafundi n’imisumari, tugakora imiganda tugafatanya ku buryo mu kwezi kwa kane tuzaba twamenye ibyo duheraho bibangamiye imigenderanire y’abaturage aho batuye no ku musaruro wabo”.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com