Mu ijambo umukuru w’igihugu cy’u Burundi yagejeje kubari bitabiriye inama rusange ya 77 y’umuryango w’abibumbye UN, yasabye ko umuryango w’abibumbye ukwiriye gushyigikira ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari, mukurwanya ibikorwa by’iterabwoba bikomeje kwigaragaza muri aka karere.
Yagaragaje ko murwego rwo gushaka igisubizo cy’iki kibazo, uhereye kugihugu cye aherutse kohereza ingabo muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo, kugirango bafashe igihugu cya Congo kurwanya imitwe y’iterabwoba ibarizwa muri Kivu y’amajyepfo, nk’uko hari abandi biyemeje kuzabafasha kugarura amahoro mutundi duce. ibi bikaba bikubiye mu masezerano aherutse kubera I Nairobi muri Kenya .
Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’abibumbye gushyigikira aya masezerano, kugira ngo hashyigikirwe ibikorwa by’abagize umuryango w’Afurika y’iburasirazuba EAC muri gahunda bihaye yo gushakisha ibisubizo , mukurandura ibibazo by’umutekano muke ubarizwa mu karere by’umwihariko muri DRC.
Perezida Ndayishimiye yagaragaje ko nk’ibihugu byo mu karere biyemeje kurwanya imitwe y’iterabwoba ibarizwa cyanecyane muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo.
Muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo habarizwa imitwe myinshi yitwaje intwaro, harimo n’iyashyizwe mu rwego rw’imitwe y’iterabwoba, aha twavuga nka FNL umutwe ukomoka mugihugu cy’u Burundi, ADF umutwe uvugako urwanira amahame ya Kisiramu ukomoka muri Uganda, FDL R umutwe urwanya Leta y’u Rwanda, M23 hamwe n’indi mitwe nka CODECO n’iyindi.
Ibi rero bituma mu karere hataboneka amahoro kubera iyo mitwe itandukanye, kandi imyinshi ihitana ubuzima bw’abasivili umunsi k’uwundi, bigatuma mu karere hatajya haboneka amahoro nk’uko byagarutsweho n’uyu mukuru w’igihugu cy’u Burundi.
Umuhoza Yves
Ingabo za UN ibihumbi 20 zimaze muli Congo imyaka irenga 21 byitwa ko zaje kuzana amahoro.Nyamara byaranze.United Nations ijyaho muli 1945,intego yayo yali “kuzana amahoro ku isi”.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa.Kuva UN yajyaho,Ibihugu 9 byakoze atomic bombs zishobora gusenya isi yose nibaramuka bazirwanishije.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana,bisobanura ubutegetsi bw’Imana.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,ishyireho ubwayo.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite,harimo indwara n’urupfu nkuko Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4 havuga.