Gen. Muhoozi Kainerugaba uheruka kugirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, yahererekanyije ububasha na Gen. Wilson Mbasu Mbadi yasimbuye, ejo kuwa kane tariki 28 Werurwe 2024.
Gen. Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida Museveni Yoweri Kaguta uri ku butegetsi akaba yanijeje igisirikare cya Uganda UPDF ko mu nshingano ze azaharanira kuzamura imibereho myiza y’abasirikare.
Ku wa 21 Werurwe mu 2024 nibwo Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda.
Nyuma y’icyumweru iki cyemezo gifashwe, kuri uyu wa Kane tariki 28 Werurwe, nibwo habayeho umuhango wo guhererekanya ububasha n’uwo asimbuye .
Uyu muhango ukaba warabereye ku cyicaro gikuru cya 4th Division headquarters,Gulu, ukaba wari uyobowe n’ umujyanama wihariye wa Perezida mu byu bwirinzi n’umutekano , Gen Caleb Akandwanabo, uzwi ku izina rya Salim Saleh.
Gen Muhoozi ni umugabo w’imyaka 50 akaba umubyeyi w’abana batatu. Yabonye izuba ku wa 24 Mata 1974, avukira muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam, aho Se (Yoweri Kaguta Museveni) yabaga ni imfura mu muryango w’iwabo akaba ari na we muhungu rukumbi Perezida Museveni afite.
Rwandatribune.com