Umunyemari Stanislas Mbonampeka wabaye Minisitiri w’Ubutabera mu gihe cya Jenoside yatawe muri yombi na Polisi yo mu Bufaransa
Mbonampeka uri mu ba mbere batangije Radio RTLM ndetse wagize uruhare mu gushishikariza abahutu kwica abatutsi abicishije kuri iyi Radio nk’uko byavuzwe mu buhamya bw’uwari umunyamakuru wayo Valérie Bemeriki, yaje gushyirwa mu kiciro cya mbere cy’abateguye Jenoside ariko kugeza n’ubu uyu munyamategeko yaburiwe irengero n’ubwo byabanje kuvugwa ko ari mu Bufaransa.
Radio VOA dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugabo w’imyaka 85 yari amaze igihe kinini muri iki gihugu ndetse akaba yarabonye n’ubwenegihugu bw’uBufaransa yaraye atawe muri yombi, akaba ategerejwe kugezwa mu bushinjacyaha.
Umunyemari Stanislas Mbonampeka wabaye Minisitiri w’Ubutabera mbere gato ya Jenoside yahamijwe icyaha cya Jenoside ku rwego rwa ba ruharwa akatirwa gufungwa burundu y’umwihariko n’inkiko Gacaca za Rubungo (Gasabo) na Gishaka (Gasabo).
Ubwanditsi