Mu burasirazuba bwa Congo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, abasirikare 11, barimo abofisiye batanu, bakurikiranyweho ibyaha bikomeye bishobora gutuma bicwa.
Urukiko rwa Gisirikare rwa Kivu y’Amajyaruguru rwasabye, ku wa gatanu tariki ya 29 Werurwe 2024, igihano cy’urupfu ku basirikare bakurikiranywe kubera ibikorwa byiswe “ubugwari” no “guhunga umwanzi” mu gihe cyo kurwanya inyeshyamba za M23.
Aba basirikare bakoreraga i Lushangi-Café hafi y’umujyi wa Sake, mu gihe cyashize bari baragize uruhare runini mu kurinda ako karere, babera inzitizi ikomeye abashakaga guhungabanya umutekano mu muhanda ujya Goma, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru.
Uwunganira umwe muribo witwa Liyetona-koloneli Gabriel Paluku Dunia, Me Alexis Olenga, yemeje ko basabiwe igihano cy’urupfu nk’uko byatangajwe na Agence France Presse (AFP). Iburanisha ritaha riteganijwe ku ya 5 Mata kandi rikazibanda ku kwiregura.
Uru rubanza rufite akamaro kanini kuko abaregwa nibaramuka bahamwe n’icyaha, bashobora kuba abambere mu kwicwa kuva igihano cy’urupfu gisubijweho.
Guverinoma ya Congo iherutse gutangaza ku ya 13 Werurwe, ko hongeye gusubizwaho igihano cyo kwicwa, cyane cyane ku basirikare baregwa ubugambanyi.