Urubyiruko rukomoka mu gihugu cy’u Burundi rurasaba abaturage n’abayobozi b’ibihugu byombi gushyira imbere ubumwe n’umutekano, bakagendera kure ibihembera amacakubiri n’inzangano mu banyagihugu.
Ibi babitangaje kumunsi w’ejo hashize Tariki 30 Werurwe 2024 ubwo bari bahuriye na bagenzi babo baturutse mu bihugu bihuriye mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ndetse n’abo muri Liberia mu gikorwa cyo gufasha abangavu babyariye iwabo mu Karere ka Rubavu.
Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Rugerero aho urwo rubyiruko rwaremeye abangavu kuri 38 babyariye iwabo mu rwego rwo kubafasha kwiyubaka mu mibereho yabo n’abo bahetse rubaha ibikoresho bibafasha mu myuga bari bamaze iminsi bigira mu Kigo cy’Urubyiruko cya Rugerero.
Odiley Iradukunda, umwe mu Barundi bibumbiye mu Muryango ROTARACT akaba ari na we uyoboye icyo cyiciro mu Burundi, yashimangiye ko nk’Abarundi batewe ishema no kugira uruhare mu kuzamura umwangavu wabyariye iwabo mu Rwanda, bityo bakaba banyuzwe no gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda
Agira ati: “Twaje kunoza umubano no guhuza ubumwe nk’abatuye mu bihugu bitandukaye. Twishimiye kuba twarenze imbibi za Politiki ibihugu byacu birimo tukanoza umubano n’ubufatanye nk’abakiri bato.”
Ku bijyanye n’umwuka wa Politiki utari mwiza hagati y’ibihugu by’abaturanyi bifitanye umubano ukomeye w’amateka, Iradukunda yavuze ko bifite ingaruka zikomeye ku baturage kuko nyuma yo gufunga imipaka usanga abaturage binubana.
Yasabye ubuyobozi gushyira imbere gahunda zimakaza ubumwe n’ubushuti agira ati: “Ndabasaba gushyira imbere ubumwe, ubushuti no kubyaza umusaruro amahirwe bafite mu bihugu byombi yateza imbere abaturage ago guhora mu makimbirane adashira.”
Odiley Iradukunda na none kandi yasabye abayobozi be gushyira imbere umutekano, bakareka gufunga imipaka, bakagana ibiganiro, kuko bigira ingaruka ku baturage haba mu rwego rw’imibereho, imihabiranire ndetse n’imigenderanire cyane nk’ibihugu bituranyi.
Rwandatribune.com