Umukuru wa Kiliziya gatolika muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, Frodolin Ambongo, yagize icyavuga ku gisirikare cya FARDC.
Umukuru wa Kiliziya Gatolika muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, Frodolin Ambongo yanenze igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC), avuga ko gisa nk’i gihari nyamara ntacyo gikiza.
Ni mu kiganiro Frodolin Ambongo yahaye abakirisitu bo mu idini Gatolika i Kinshasa k’umurwa mukuru w’i Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ubwo barimo bizihiza umunsi wa Pasika (ugupfa kwa Yesu no kuzuka kwe), tariki ya 30/03/2024.
Muri iki kiganiro yatanze kuri Pasika yabwiye abakirisitu ko n’ubwo nta gisirikare igihugu cyabo gifite ariko ko umunsi utazwi Imana izabaha umuntu uzakiza igihugu.
Yagize ati: “Igihugu cyacu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo nta ngabo gifite, tumeze nk’inzovu ifite ibirenge by’ibumba. Igihugu cyara tereranwe, ntigishobora kugira inzozi usibye icyo gikeneye ako kanya, ariko igihe kizaza hazaboneka umuntu uzakura RDC mu kaga igizemo igihe kirekire.”
Yakomeje agira ati: “Uyu munsi tumaze kuba imbata mu gihugu cyacu ahanini njye mbona biba hano muri Kinshasa. Si abanyekongo bahagarariye ubukungu bw’i gihugu cyabo, hubwo ibyo birebwa n’abanyamahanga. Birababaje.”
Ku rundi ruhande Kinshasa iri mu bibazo by’u mutekano muke ni mu gihe hari intambara y’abanyapolitike aho abari ku butegetsi bashinjwa kwica no guhohotera abatavuga rumwe nabo, abari ku butegetsi nabo bagashinja abatari mu ishyaka rya UDPS kugurisha igihugu no ku kigambanira.
Ki mweho komiseri mukuru wa Polisi i Kinshasa aheruka gutangaza ko hagiye kongererwa uburyo bwikorana buhanga mugukaza umutekano wa Kinshasa, Si umutekano muke ahanini uzanwa n’abanyapolitike gusa, kuko hari n’ubujura bukaze.