Umunyamabanga mukuru wa Leta y’uburundi Jérôme Niyonzima avuga ko nta biganiro byashoboka hagati y’u Rwanda n’igihugu cye cy’u Burundi mu gihe u Rwanda rutaratanga abayobozi b’umutwe urwanya Leta y’ u Burundi wa Red Tabara ngo bashyikirizwe ubutabera.
Ibi Jérôme Niyonzima yabivugiye mu Ntara ya Karusi mu kiganiro yagiranye n’abavugizi b’inzego za Leta y’ u Bururundi mu mpera z’iki cyumweru bari kumwe kandi n’ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Burundi no hanze.
Ubwo abanyamakuru bamubazaga ko hoba hari ibiganiro hagati y’u Burundi n’u Rwanda, Jérôme Niyonzima yagize ati:«TwarasaBye Leta y’u Rwanda incuro nyishi ko baduha abayobozi umutwe wa Red Tabarau uhora uza kudurumbanya umutekano w’abaturage baranze, rero nta biganiro bishoboka n’igihugu cy’u Rwanda mu gihe batarabohereza ngo bacirwe urubanza”.
Ikindi kandi yongeyeho ngo ko badashobora no gufungura imipaka u Burundi buhana n’igihugu cy’u Rwanda mu gihe ibyo basaba u Rwanda bitarubahirizwa, ariko ngo ejo cyangwa ejo bundi u Rwanda ruramutse rwohereje abo u Burundi usaba ko ntakibazo ibiganiro bya shoboka.
Umubano hagati y’ibi bihugubyombi wongeye kuzamo agatotsi mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024 maze bituma Leta y’u Burundi ifata icyemezo cyo gufunga imipaka bihana n’igihugu cu’u Rwanda;Leta y’uburundi ikaba ishinja igihugu cy’u Rwanda gucumbira abayobozi b’umutwe wa Red Tabara uheruka gukora ibitero I buringa mu ntara ya Bubanza ndetse n’ikindi gitero cyabaye muri 2023 muri zone Gatumba.
Ibyo bitero byose bikaba byarigambwe n’uyu mutwe wa Red Tabara ko ariwo wabikoze, gusa ariko ntiwigeze utangaza ko wateye uturutse mu Rwanda ahubwo ukemeza ko usanzwe ushinze imizi kubutaka bwa congo akaba anariho ugaba ibitero uturutse.
Rwandatribune.com