Abo mu ishyaka riri ku butegetsi rya UDPS muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nabo batangiye kwinjira mw’ihuriro ry’imitwe ya politike n’igisirikare, rya AFC, ya Corneille Nangaa, igamije gushiraho iherezo ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.
Abamaze kumenyekana abo ni Jean Claude Wakantsha, ugaragara ibimuso ku foto, niwe wamaze kuba umwe mu bagize Alliance Fleuve Congo, AFC mu magambo ahinye, nk’uko byatangajwe nanyiri ubwite akoresheje imbuga nkoranya mbaga.
Jean Claude Wakantsha yahoze ari mu bayobozi bavuga rikijyana mu Ishyaka rya Politike rya UDPS, y’injiye muri Alliance Fleuve Congo (AFC) ya Corneille Nangaa.
Uyu mugabo akimara kugera muri Alliance Fleuve Congo, yatangaje ko aziye igihe ahamagarira abandi banyekongo kuyoboka Alliance Fleuve Congo.
Yagize ati: “Uyu ni umwaka mwiza kuri Congo n’Abanyekongo kugira ngo bibohore. Ndakangurira Abanyekongo bose kumenya ko iki ari igihe cyabo kandi mugane Alliance Fleuve Congo niyo irimo ubukiriro.”
Aje mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bwarimo bushinja ishyaka rya PPRD kuba abayoboke baryo bari kwiyunga muri Alliance Fleuve Congo, ibyo ubuyobozi bwa PPRD bamaganye bavuga ko no muri UDPS bishobora kubageraho.
PPRD ivuga ko itari inyuma yabayoboke bayo bagana muri AFC ya Corneille Nangaa.
Rwandatribune.com