Igihugu cya Afurika y’Epho kivuga ko kigiye gutangira gukora ku bwinshi indege z’intambara zigezweho kandi ziteye imbere mu ikoranabuhanga kizajya kinagurisha ku bihugu byo ku mugabane w’Afurika n’ Asiya.
Afurika y’epfo ni igihugu kimaze kugera ku rwego ruteye imbere muri Afurika mu gukora ibikoresho bya gisirikare .
Ikigo “Groupe Paramount Aerospace Industries” cyo muri Afurika y’Epfo, kuwa 21 Nzeri 2022 cyatangaje ko kigiye gutangira kugurisha indege z’intambara zizwi nka “Mwari” zifite ikoranabuhanga rigezweho riziha ubushobozi Bwo kurasa ku ntego, gukora ubutasi, no guhiga umwanzi.
Ni indege z’intambara zikozwe na Afurika y’Epho, nyuma y’imyaka isaga 20 ikindi kigo gishamikiye kuri minisiteri y’Ingabo kizwi nka Denel ,gikoze indege z’intambara zitwa Rooivalk ariko zo zikaba zikoreshwa mu kugaba ibitero ku mwanzi gusa.
Afurika y’epho ,ivuga ko ishaka guhangana ku isoko mpuzamahanga ry’intwaro kimwe n’ibindi bihugu byateye imbere ,ihereye ku ndege z’intambara” Mwari” zifite ikoranabuhanga rigezweho.
Aganira n’ikinyamakuru mpuzamahanga Reuter, Ivol Ichikowitz washinze Group Paramount Aerospace Industries Ikigo gikora izo ndege, yagize ati:” Tubifitemo inyungu nyinshi. Ubu intego yacu ni ugukora indege z’intambara nyinshi nk’izi kandi vuba ,kugirango tubashe guhaza isoko no guhangana n’ibindi bihugu byateye imbere ku Isoko mpuzamahanga ryo kugurisha intwaro.”
Indege z’intambara “ Mwari” zakozwe n’ Afurika y’epfo, zifatwa nk’ingege zifite ikoranabuhanga rigezwe riziha Ubushobozi bwo kurasa ku ntego, gukora ubutasi no guhiga umwanzi .
Igiciro cyazo cy’ibanze ni miliyoni 10 z‘Amadorari ndetse icyenda za mbere zikaba zaratangiye kugurishwa guhera tariki ya 21Nzeri 2022 nk’uko byemezwa na Ivil Ichikowitz washinze Ikigo ” Group Paramount Aerospace Industries gikora izo ndege ariko yirinda gushira hanze ibihugu byatangiye kuzigura.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com