Imyaka 81 irashize abonye izuba ariko amateka y’u Rwanda amenshi ayibuka nk’ayabaye ejo.
Ubuzima bwe yabumaze yigisha mu idini ya Islam kugeza ubwo 1984 yahatirwaga kujya muri politiki, biturutse ku gasuzuguro abayisilamu bo ku Gisenyi bakorewe bagiye mu nama.
Yitwa Sheikh Kibata Juma usigaye ari umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu. Avuga ko ari we washinze Ishyaka ry’Intangarugero muri Demokarasi (PDI), rikiri ishyaka ry’Abayisilamu.
Uyu mukambwe yavukiye mu murenge wa Rubavu, Akagali ka Byahi, Umudugudu wa Mukingo. Ni naho atuye kugeza ubu.
Amakuru dukesha IGIHE, Sheikh Kibata Juma avuga ko ubuzima bwe bwinshi yabumaze ari umwigisha muri Islam. Ni umurimo yatangiye mu 1964 asoje amashuri ya kisilamu.
Yakomeje gukora uwo murimo kugeza mu 1984 ubwo abayisilamu b’i Busoro i Rubavu bajyaga mu nama, uwari Burugumesitiri akabategeka kuvanamo imyenda yabo.
Ati “Abayisilamu b’i Busoro bavuye gusenga ku wa Gatanu ubwo hari inama ya komine iyoborwa na Burugumesitiri, nabo nk’Abanyarwanda bose bagiye mu nama ariko bambaye imyambaro ya kisilamu n’ingofero. Ababonye bambaye ingofero arabahamagara ngo bazane izo ngofero zabo zose, maze arazikandagira, arazinyukanyuka imbere y’Abaturage.”
Sheikh Kibata Juma avuga ko icyo gihe yitabaje uwari Perezida w’urukiko ku Gisenyi ngo amufashe kwihanangiriza Burugumesitiri, undi aramubwira ngo “muzabwire abadepite banyu bazavugire ingofero zanyu mu Nteko Ishinga Amategeko zihabwe uburenganzira. Ibyo yabivugaga azi ko tutagira n’igice cy’umudepite”.
Mu mwaka wa 1990, byinshi mu bihugu bya Afurika byasabwe gutangiza uburyo bw’imiyoborere bushingiye ku mashyaka menshi, aho kuba ishyaka rimwe nk’uko henshi byari bimeze.
Byabaye ngombwa ko no mu Rwanda ishyaka MRND rya Juvenal Habyarimana ryemera andi mashyaka, havuka amashyaka menshi.
Sheikh Kibata Juma wari ugifite agahinda k’akagasuzuguro n’urugomo abayisilamu bagirirwa, yashinze ishyaka PDI kugira ngo ibibazo byabo bibone ababigeza mu nzego z’ubuyobozi.
Ati “Ubwo nibwo nashinze iryo shyaka rya PDI kugira ngo natwe turebe ko twazagira abadepite bakomoka muri iryo shyaka
Mu gihe FPR Inkotanyi n’ingabo zayo bari bari mu rugamba rwo kubohora igihugu, bamwe mu bayoboke ba PDI barayisanze ngo bagirane imikoranire.
Sheikh Kibata avuga ko na we yashatse gukorana na FPR icyo gihe ariko akagira ubwoba bw’ingaruka bishobora kugira ku bayisilamu b’imbere mu gihugu.
Ati “Njye rero sinagiye muri urwo ruhande rw’abagiye i Kinihira kubera ko nk’uwashinze ishyaka rya PDI kandi intego ari ukugira ngo ndengere abayisilamu, nabonye ko ninjyana na bariya i Kinihira, abayisilamu bose bazashira mu Rwanda, ubwo njya ku ruhande rwa Habyarimana.”
Abajijwe niba gukorana na Habyarimana bitari kumuryarya ngo bucye kabiri, Sheikh Kibata yagize ati “Muri politiki niko bimera. Ntabwo ushobora kubwira umuntu ngo ibintu byanjye bizamera bitya. Urabona niba mukurikira amateka, mu Misiri ishyaka ry’abayisilamu ryari ryamaze gutsinda ariko kubera kubura dipolomasi mu mutwe w’umuyobozi waryo, byatumye ryongera gusenyuka
Nubwo yari yarashinze ishyaka, nta mwanya n’umwe w’ubuyobozi Sheikh Kibata yigeze abona kugeza muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo Guverinoma y’Abatabazi yamuhamagaraga ngo ajye mu Nteko Ishinga Amategeko.
Ati “Leta y’Abatabazi yaje kumbwira ko ngomba kuzana abadepite batatu mu Nteko Ishinga Amategeko, twaje kumva ko ngo bari bararaguje bababwira ko nibahunga igihugu bakagenda badafite inzego zuzuye, ngo batazagaruka.”
Yakomeje avuga ati “Ni uko bashyizeho izo nzego. Njye nari nibereye aha, ubwo mbona baje kumfata ngo nimbabwire abandi babiri nanjye wa gatatu, maze batujyana hariya ku Kibihekane, aba ari ho turahirira. Twamaze kurahira mu gitondo bucya twambuka turahunga. Ngira ngo twamaze iminsi ibiri, uwa gatatu turambuka.
Sheikh Kibata Juma avuga ko umujyi wa Gisenyi umaze kubohorwa, yahungiye i Mugunga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahamara imyaka ibiri, akomereza muri Tchad na Cameroun.
Mu 2004 nibwo Kibata yagarutse mu Rwanda, nyuma yo kwandikira Guverinoma ayisaba Pasiporo bakayimuha batamugoye.
Ati “Nandikiye u Rwanda mbasaba kuza mu nama y’Ubumwe n’Ubwiyunge, banyoherereza Pasiporo y’u Rwanda, banyoherereza n’itike y’indege. Maze kubona ibyo rero, numvise ko nongeye kuba Umunyarwanda.”
Uburyo yakiriwe akigera mu Rwanda ngo nibyo byamwubatse, yiyemeza kuva burundu muri PDI akajya muri FPR Inkotanyi.
Ati “Ngeze mu Rwanda ni nabwo bwari ubwa mbere mbonye Inkotayi, ubundi nazumvaga ku magambo gusa bavuga ngo zifite imirizo, ariko nkumva ko ari uguharabika. Nageze mu Rwanda mbona Inkotanyi zifite ikinyabupfura; abasirikare n’abapolisi bambwira ngo ‘muzehe, muzehe’ numva ndishimye cyane.”
Sheikh Kibata avuga ko byarushijeho ubwo Guverinoma yemeraga kumufasha kuzana umuryango we wari muri Cameroun, bigakorwa nta mananiza.
Ati “Kuva icyo gihe rero numvise kujya muri PDI ntacyo bimariye, n’iyo menya FPR mbere ntabwo mba narateguye PDI n’ukuntu yamvunnye rwose, nari kujya muri FPR ngakoreramo politiki.”
Sheikh Kibata avuga ko icyo yaharaniraga ari uko Abanyarwanda bose bareshya imbere y’amategeko, iterambere rikagera kuri bose nta vangura ngo kandi byagezweho.
Abajijwe niba kuva muri PDI kandi yarayishinze bitafatwa nk’ubugambanyi, Sheikh Kibata yabihakanye.
Yagize ati “Oya ahubwo buriya barishimye. Muri politiki barishimye kuko nari kubabangamira. Inzira barimo ntabwo ari gahunda y’ishyaka ahubwo inzira barimo ni gahunda ya politiki yo kugera hejuru ariko njyewe yari politiki yo mu baturage […] Mbese imeze kimwe n’iya FPR, ni nayo mpamvu nkubwira ko iyo nyimenya mbere ntabwo mba naririwe njya gushinga ishyaka. ”
Ku myaka ye 81, Sheikh Kibata akunze gutanga ibiganiro mu mashuri asobanurira urubyiruko amateka y’u Rwanda, dore ko yemeza ko kugira ngo ibibazo u Rwanda rwasigiwe n’ubukoloni bishire, bizasaba imbaraga nyinshi.
Ati“ Urubyiruko rw’u Rwanda icyo narusaba; icya mbere ni ukumenya ko ari Abanyarwanda b’ejo hazaza. Bagomba kuzahera aho bakuru babo bagarukiye, buriya ibibazo abakoroni bashyize mu Rwanda navuga ko tumaze gukemura nka 2 % ibyo dusigaje gukemura ni byinshi kurusha ibyo twakemuye.
MUKAMUHIRE Charlotte
Rwandatribune.com