Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Congo avuga ko imirwano yakomeje kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Mata 2024 hagati y’ingabo za Kongo, zishyigikiwe na wazalendo, zirwanya inyeshyamba za M23.
Imirwano ikomeye yumvikanye ku muhanda wa Rwindi-Kanyabayonga.
Muri ako gace haraturika ibisasu by’intwaro ziremereye n’izoroheje.
Bibaye mu gihe ku wa kabiri, Minisitiri w’intebe mushya wa Congo Judith Tuluka yagize ati: “Abanzi bacu bagomba kumenya ko amaherezo tuzatsinda.”