Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Afurika y’Epfo, Nosiviwe Mapisa-Nqakula, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye mu gihe ari gukorwaho iperereza kuri ruswa bivugwa ko yariye ubwo yari Minisitiri w’Ingabo.
Mu kwezi gushize nibwo habaye ibikorwa byo gusaka inzu ya Mapisa-Nqakula ubwo bari mu iperereza kuri ruswa akekwaho, ariko nta bisobanuro birambuye byigeze bitangwa ku iperereza cyangwa ku birego akurikiranweho.
Nk’uko yabitangaje ku mugoroba w’uyu wa 03 Mata, Nosiviwe yavuze ko kwegura kwe atari ikimenyetso cyangwa kwemera icyaha ku bijyanye n’ibirego yaba akurikiranyweho.
Gusa ngo akekwaho kwakira amamiliyoni n’amamiliyoni ya ruswa y’uwahoze ari rwiyemezamirimo wakoranaga n’igisirikare nk’uko bitangazwa nikinyamakuru cya Leta y’iki gihugu SABC News.
Kugeza ubu Mapisa-Nqakula arinze kwegura atarahamwa n’ibyaha; Mapisa-Nqakula yabaye Minisitiri w’Ingabo kuva mu 2012 kugeza mu 2021.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com