Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, Minisiteri w’intebe mushya Judith Suminwa Tuluka yagiranye ibiganiro byihariye n’ Umuyobozi ushinzwe amakuru mu biro bya Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Bwana Augustin Kabuya.
Ni Ibiganiro byabereye mu muheo, bibera kuri Hotel ya Fleuve Congo, iherereye i Kinshasa mu murwa mukuru w’igihugu cya RDC, nk’uko bya tangajwe na ikinyamakuru Actualite CD.
Iki kinyamakuru kivuga ko nta tangazo rigenewe abanyamakuru ryi geze rijya hanze ku byerekanye n’iki kiganiro cya Minisitiri w’intebe mushya na Augustin Kabuye ushinzwe gutanga amakuru mu biro bya Perezida wa Repubulika.
Mu makuru make yabashye ku menyekana n’uko kiriya kiganiro cya maze umwanya ungana n’isaha imwe, kandi ko ari ikiganiro cy’ibanze ku ishyirwaho rya Guverinoma nshya ya Judith Suminwa Tuluka.
Kuwa mbere Tariki ya 01/04/2024, n’ibwo Judith Suminwa Tuluka yagizwe minisitiri w’intebe, akaba yarahise agaragaza ko afite umugambi wo kubaka Guverinoma nshya akurikije itegeko nshinga n’andi mategeko, ndetse asaba Perezida Tshisekedi kumugiria ikizere mu kubaka igihugu cya Congo kuri ubu cyibasiwe n’intambara zo muri Kivu ya Ruguru.
Ni mu gihe Austin Kabuya we yahawe izi nshingano zo gushaka ukwiye kuzaba minisitiri w’intebe, ku itariki ya 07/02/2024, raporo aza kuyitanga tariki ya 29/02/2024 maze biza kurangira uyu Judith Suminwa Tuluka ariwe uhawe izi nshingano zo kuba Minisitiri w’intebe w’umugore kuva Congo yabona ubwigenge.
Augustin Kabuya akaba ari umwe mu bagize uruhare runini mu kugira iyi Guverinoma nshya iyobowe na Judith Suminwa Tuluka ishingwe.
Rwandatribune.com