Umukobwa w’imyaka umunani, niwe mugenzi wenyine warokotse nyuma yuko imodoka ya Bisi yari itwaye abagenzi ihanutse ku iteme muri Afurika y’Epfo ikagwa mu manga, kuri ubu uyu mu kobwa akaba yavuye mu bitaro, yurizwa indege asubira mu gihugu cye.
Abagenzi 45, bari bavuye mu murwa mukuru Gaborone wa Botswana bagiye muri Pasika mu mujyi wa Moria muri Afurika y’Epfo, bapfuye ubwo bisi bari barimo yagongaga muri ya bariyeri y’urukuta ibuza imodoka kuba zarenga umuhanda, nuko irashya ubwo yikubitaga hasi mu manga muri metero 50 munsi y’iryo teme, nyuma yo kurenga umuhanda abandi bose bakahasiga ubuzima hakarokoka umwana w’imyaka 8.
Uyu mukobwa warokotse yari yajyanwe mu bitaro nyuma yo gukomereka cyane. Gusa ubu aragenda amererwa neza.
Abakuriye ubuvuzi mu ntara ya Limpopo iri mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’Afurika y’Epfo, aho iyo mpanuka yabereye, bavuze ko uwo mukobwa yasubiye iwabo n’indege yahagurutse ku kibuga cya Polokwane, ku wa gatatu mu gitondo.
Amafoto abategetsi batangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook agaragaza uwo mukobwa arimo kujyanwa ku ndege ari mu igare ry’abarwayi. Mu maso he hakingirijwe n’igitambaro ndetse bisa nkaho afite igipfuko kizengurutse ku mutwe we.
Nk’uko twabibatangarije mu makuru abanza, Afurika y’Epfo izwiho kugira umutekano muke mu mihanda yayo.
Kandi na none mu butumwa bujyanye na Pasika yari yatangaje ku wa kane w’icyumweru gishize, mbere yuko iyo mpanuka iba, Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yari yashishikarije abaturage “gukora uko dushoboye kose kugira ngo iyi ibe Pasika itekanye”.
Yongeyeho ko idakwiye kuba “igihe aho twicara tugategereza kubona imibare y’impfu cyangwa abakomerekeye mu mihanda yacu.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com