Mukankiko Sylvie umwe mu bahenzanguni barwanya Leta y’u Rwanda ntiyunva ukuntu Padiri Nahimana azajya mu Rwanda kwiyamamaza kandi yaravugaga ko Umukuru w’igihugu Paul KAGAME ashaka ko bahangana mu matora atakiriho.
Mukankiko Sylvie k’umuyoboro we wa Youtube no kuzindi mbuga nkoranya-mbaga, avuga ko abakiri inyuma ya Padiri Nahimana bameze nk’ikirondwe kiri ku nka, inkayarariwe kera, uyumugore avuga ko Padiri Nahimana ari umuteka mutwe kumanywa na nijoro, aho yatangiye akwirakwiza ibinyoma ko Umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame atakiriho, nyuma kandi uyu mu Padiri akagaruka avuga ko agiye mu Rwanda guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu na Paul KAGAME.
Aha Mukankiko avuga ko Padiri yivuguruza cyane mu mikino ahoramo kuri Radio rutwitsi yise isi n’ijuruTv, Ati:”Ni gute wavuga ko umuntu yapfuye nyuma ukongera ukavuga ko wamuntu ugiye guhangana na we mu matora, Banyarwanda ubusi ubuteka mutwe?
Mukankiko avuga kandi ko icyo Padiri Nahimana agamije ari ukwiba rubanda, kugira ngo bamupfunyikire udufaranga narangiza agere muri Kenya yirwaze! ati:”Ndabizi neza ko atajya mu Rwanda” kandi nawe arabizi ko amategeko ahana umuntu wese usebya cyangwa uharabika Umukuru w’igihugu, rero aya mategeko Padiri arabizi ntiyamugwa amahoro.
Bamwe mu basesenguzi ba Politiki basanga benshi mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bahora bashinga amashyaka ya Politiki babikora nta ntego bafite kuko batabona uko barwanya uRwanda, kubera umuvuduko ruriho rw’iterambere, umutekano mwiza, imibereho myiza y’abaturage ndetse n’ubumwe n’ubwiyunge bukataje kandi byose babigejweho na Perezida Kagame, aha rero abo biyita ko bari muri Opozisiy oakaba ariyo mpamvu bashinga amashyaka agahita asenyuka ubundi bakirirwa basubiranamo ku mbuga nkoranyambaga.
Uwineza Adeline