Umuyobozi w’ ubutumwa bwa SADEC Gen. Major Monawbisi Dyakopu yahuye n’itsinda ry’abasilikare ba FADLR bunvikana kunoza imikoranire mu bikorwa bya gisilikare.
Amakuru agera kuri Rwandatribune.com twahawe n’umwe mu bakozi ba Hotel Serena i Goma, utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga Komanda mukuru w’ingabo za SADEC zahawe izina rya SAMIDRC yakiriye intumwa za FDLR muri Serena Hotel iherereye mu mujyi wa Goma, izi ntumwa za FDLR zikaba zaraje ziherekejwe n’abakozi b’urwego rw’iperereza DEMIAP.
Umwe mu basilikare bo ku rwego rwa Ofisiye bakorera mu biro bya Operasiyo Sokola II, ahamya ko iyi Delegation yarimo Gen. de Brigade Gakwerere Sibo Stany ukuriye ubutwererane mu byagisilikare mu mutwe wa FDLR/FOCA, Lt.Col Rurakabije Guillaume ukuriye umutwe udasanzwe wa CRAP (The Commando for Research and Action in Depth) na Major Bizabishaka umukozi w’urwego rw’ubutasi bwa FDLR bita J2,
Icyakora nubwo batangaza ibi kugeza ubu imyanzuro yafatiwe muri iyo nama ikomeje kugirwa ibangarikomeye kuko haba ku ruhande rwa FDLR ndetse n’urwa SADEC ntawe uratangaza impamvu z’uyu muhuro ndetse n’imyanzuro yawufatiwemo
Ubutumwa bwa SAMIDRC bwatangiye kuwa 15/12/2023, bukaba bugizwe n’ingabo zavuye muri Malawi,Tanzania na Afurika y’epfo, ubwo izo ngabo zageraga muri Congo zahuye n’ibibazo by’urudaca harimo imfu z’abasilikare batatu bishwe n’igisasu cya Mortier kuwa 15/02/2024,
Ikindi kivugwa ni inkuru y’umusilikare ukomoka muri Afurika y’epfo uherutse kurasa bagenzi be muri Werurwe Taliki ya mbere umwe arapfa abandi barakomereka, gusa kugeza na nubu ntiharamenyekana icyateye uyu musirikare kurasa bagenzi be.
Uwineza Adeline
Rwandatribune.com