Minisitiri Patrick Muyaya yibasiye Cardinal Ambongo wagaragaje ishingiro ry’abashyigikiye AFC na M23,amusaba no gutanga ibisobanuro
Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yibasiye Arikiyepisikopi wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo, uherutse kugaragaza ko abashyigikiye ihuriro ry’imitwe ya politiki n’iya gisirikare, AFC ndetse na M23 bafite ishingiro.
Mu gitaramo cya Pasika cyabaye tariki ya 30 Werurwe 2024, Cardinal Ambongo, yavuze ko igihugu cyabo kirembejwe n’urwego rw’ubutabera rutsikamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu no kutagira igisirikare cyashobora kukirinda.
Uyu mushumba wa Kiliziya muri RDC yagaragaje ko AFC na M23 byavutse bitewe n’ibi bibazo, kandi ko abakomeje kubyiyungaho babona ko bishobora gukemura ikibazo ingabo z’iki gihugu n’urwego rw’ubutabera byananiwe gukemura.
Ati “Ikibazo gikomeye ni ukwibaza ngo ‘Kuki abantu bakomeje kubigenza batyo? Ni uko hano dukomeje kwitwara mu buryo bubabaza abandi, bubangamiye ubumwe bw’igihugu kandi buheza abandi.”
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 3 Mata 2024, Muyaya yatangaje ko nta mpamvu n’imwe yakabaye ituma Cardinal Ambongo ashyigikira abafashe icyemezo cyo gufata intwaro kugira ngo bakemure ibibazo.
Yagize ati “Aya magambo yavuzwe n’umuyobozi w’idini nk’uyu arakomeye by’ikirenga. Kubera ko, impamvu iyo ari yo yose, ntabwo dukwiye gushyigikira ushaka gufata intwaro kugira ngo yice Abanye-Congo, abone gufata ubutegetsi, mu gihe twahisemo demokarasi.”
Muyaya yatangaje ko nk’Umushumba wa Kiliziya Gatolika muri RDC, Cardinal Ambongo akwiye gutanga ibisobanuro kuri aya magambo,ati “Nizeye ko azatanga ibisobanuro kuri aya magambo.”
Cardinal Ambongo ni umwe mu bantu batavugirwamo muri RDC, ugaragaza ibitekerezo bye mu bwisanzure.
Akenshi mu gihe aganiriza abakirisitu, agaragaza uburyo imiyoborere y’iki gihugu idindiza iterambere mu mfuruka zitandukanye.
Mwizerwa Ally