Mu gihe habura umunsi umwe gusa hagatangira icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Urwego rw’ubugenzacyaha RIB, rwaburiye abakoresha amagambo asesereza bayabwira abarokotse jenoside bagamije kubashengura imitima ko iyo migirire ari kimwe mu byaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ibi Dr. Thierry B. Murangira yabigarutseho mu kiganiro Waramutse Rwanda na Radio Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu. Yagize ati: “Amagambo asesereza ntakivugirwa ku karubanda nk’uko byari mbere aho wasangaga hari n’ibikorwa byakorerwaga abarokotse bagahohoterwa, bagakubitwa, gutera amabuye ku nzu zabo, kwangiriza ibyabo n’inindi.
Akomeza avuga ko abagaragaraho iyo migirire usanga badashobotse cyangwa ari abantu bakunze guteza ibibazo ndetse ngo hari nabo usanga barafungiwe kugira uruhare muri jenoside banafungurwa ntibahinduke ndetse nabafite ababo bafungiwe ibyaha bya jenoside usanga nabo bafite iyo migirire.
Yongeraho ati” umubare munini w’abakora ibyo byaha usanga hari ikiba cyasembuye, amakimbirane ashingiye ku bintu bitandukanye, igihe cyo kwibuka cyagera ugasanga aribwo ashatse kumutoneka.”
RIB itangaza ko imbaraga n’ubushake bwa Leta bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bigenda bifasha mu guhindura imyumvire y’abantu bakumva ko Ubumwe bw’Abanyarwanda ari inkingi ikomeye igihugu cyubakiyeho.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko ibyaha byakozwe mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, ibiza ku isonga birimo ihohoterwa rikorerwa abarokotse Jenoside ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu byaha byakozwe; hakiriwe dosiye 92 zingana na 55.4% z’abarokotse Jenoside bahohotewe, dosiye 26 zingana na 15.7% z’abagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside, dosiye 18 zingana na 10.8% zerekeye ibyaha byakozwe byo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.
Ibyaha byo gupfobya Jenoside byagaragaye ni 17 bingana na 10.2%, ibyo guhakana Jenoside ni 9 bingana na 5.4%, mu gihe ibyaha byo guha ishingiro Jenoside ari 4 bingana na 2.4%.
Dosiye 135 zingana na 72.2% zakiriwe, ni amagambo ashengura umutima abwirwa uwarokotse Jenoside. Abagabo 183 bangana na 78.2% ni bo bagaragaweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside mu 2023, mu gihe abagore bari 21.8%.
Mu bakekwa bafashwe 234, abafite aho bahuriye n’amateka ya Jenoside ni 25 bangana na 10.7%, mu gihe abadafite aho bahuriye na yo ari 207 bangana na 24.8%.
Abantu 91 babarirwa hagati y’imyaka 30 – 43, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside. Abari hagati y’imyaka 44 – 57 ni 58 bangana na 24.8%, urubyiruko 44 bari hagati y’imyaka 16 – 29 n’abandi 41 bafite imyaka 58 kuzamura.
Mu 2019, mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Urwego rw’Ubugenzacyaha rwakiriye dosiye 277 z’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umwaka wa 2020 hakiriwe dosiye 246, umwaka wakurikiyeho wa 2021 hakirwa dosiye 184. Mu 2022, RIB yakiriye dosiye 179 ni mu gihe mu 2023 hakiriwe dosiye 187.
Urwego rw’Ubugenzacyaha rutangaza ko amadosiye ashingiye ku cyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanyutse ku kigero cya 32.5% nk’uko imvaho nshya ibitangaza.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com