Ku munsi wejo Taliki ya 05 Mata 2024 nibwo aba Padiri ba Diyosezi ya Ruhengeri n’aba Byumba babashije gukina imikino ya gishuti itandukanye irangira aba Padiri ba Diyosezi ya Ruhengeri batsinze imikino yose uko bayikinnye ari itatu.
Iyi mikino uko bayikinnye, yari igamije gukomeza ubuvandimwe no kwizihiza Pasika na Yubile nk’uko byagarutsweho n’Abepiskopi ku mpande zombi.
Iyi mikino yabereye mu Kigo cya TTC de la Salle ya Byumba aho batangiriye ku mukino wa Basketball urangira aba Padiri ba Diyosezi ya Ruhengeri batsinze Byumba ku manota 21 kuri 15.
Bakomereje ku mukino wa Volleyball nawo urangira aba Padiri ba Diyosezi ya Ruhengeri batsinze aba Byumba amaseti 2 kuri 1.
Umupira w’amaguru warangiye Ruhengeri ifite ibitego 2 ku busa bwa Byumba, watangijwe n’abepiskopi ku mpande zombi bari kumwe n’umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe Iterambere ry’ubukungu Uwera Parfaite akaba ari n’umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Gicumbi.
Iyi mikino yose yabereye imbere ya Musenyeri Visenti Harolimana, umwepiskopi wa Ruhengeri na Musenyeri Papias Musengimana, umwepiskopi wa Byumba, aba bombi bakaba bagiye banatangiza iyi mikino ndetse bakanaramutsa abapadiri.
Bari kumwe kandi na Mbonyintwari Jean Marie Vianney, umuyobozi wungirije w’akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage.
Muri iyi mikino yose yabaye ku munsi wejo, Abakristu bari benshi ku bibuga baje gufatanya n’abapadiri guhimbaza ubuvandimwe bushingiye ku kwemera Kristu wazutse.
Hari kandi abayobozi batandukanye mu nzego za Leta bari baje kwihera ijisho uko aba Padiri bakina iyi mikino uko yari yateganyijwe uko ari itatu yose yatsinzee n’aba Padiri ba Diyosezi ya Ruhengeri.
Bakimara gusoza iyi mikino ya gishuti, bakurikijeho ubusabane n’ubuvandimwe hagati y’abapadiri ba Diyosezi ya Ruhengeri na Byumba bugenda neza cyane aho twabatangariza ko Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Harolimana ari kumwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Papias Musengimana.
Fraterne Mudatinya
Rwandatribune.com