Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, ni umwe mu bakuru b’ibihugu na Guverinoma wageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, kwifatanya n’Abanyarwanda n’inshuti kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, Abiy Ahmed wari kumwe n’umugore we Zinash Tayachew, bakiriwe n’itsinda ry’abayobozi bo mu Rwanda riyobowe na Minisitiri w’Ubuhinzi, Dr Musafiri Ildephonse.
Abiy asanze mu Rwanda abandi banyacyubahiro barimo Perezida wa Repubulika ya Czech, Petr Pavel, Andry Rajoelina wa Madagascar n’umugore wa Gen Mamadi Doumbouya wa Guinea-Conakry, Lauriane Darboux, baraye bahageze.
Hategerejwe abandi barimo Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Naledi Pandor, intumwa za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyobowe na Bill Clinton ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Stéphane Séjourné.
Aba bayobozi bazaba bari mu gikorwa cyo gutangira icyumweru cy’icyunamo ku rwibutso rwa Kigali no muri B.K Arena kuri uyu wa 7 Mata 2024.
Guverinoma y’u Rwanda kandi izaganira na bo ku buryo bwo kongerera imbaraga umubano wa rwo na buri gihugu, hagamijwe inyungu z’ababituye.
MUKAMUHIRE Charlotte
Rwandatribune.com