Umupfakazi wa Nyakwigendera Ntaryamira wapfanye na Habyarimana yavuze ko umwavoka wabo yariye impozamarira SONARWA yabageneye.
Umunyamategeko w’Umubiligi wari uhagarariye umuryango wa Ntaryamira ndetse n’iy’abaminisitiri babiri b’Abarundi bapfanye nawe, arashinjwa ko yanyereje amafaranga y’ubwishingizi SONARWA yari yarishye ku bantu bari mu ndege ya Habyarimana yarashwe kuwa 06 Mata 1994.
Mu kiganiro na BBC, dukesha iyi nkuru Madamu Sylvane Ntaryamira, umupfakazi wa Nyakwigendera Perezida Cyprien Ntaryamira, yavuze ko indege ya Habyarimana Juvenal yari ifite ubwishingizi bwa sosiyete y’abongereza ariko ihagarariwe na SONARWA mu Rwanda.
Yavuze ko iyi sosiyete yemeye kuriha ubwishingizi bw’amadolari ibihumbi 100 kuri buri muntu wari mu ndege ariko ayabo yanyerejwe n’umwavoka w’Umubiligi wababuraniraga we n’imiryango y’abaminisitiri babiri b’Abarundi bari muri iyo ndege aribo Ciza Bernarda na Cyriaque Simbirimwo.
Yagize ati:”Indege ya Habyarimana yari ifite ubwishingizi mu Bwongereza hanyuma SONARWA niyo bakoranaga. Hanyuma rero twebwe [n’abandi barundi] twari twarishyize hamwe dushaka umwavoka umwe wo kutuburanira yitwa Luc.
Uwo Luc rero agakomeza atubwira ati nyamara assurance mu Bwongereza bayitanze, mu Rwanda bayinyereje. Twe twagumanye ibyo imyaka n’imyaka kumbe ayo mafaranga yacu, uwo mwavoka wacu yagiye kuyafata mu 1994.”
Yakomeje avuga ko bari batanze amafaranga angana n’ibihumbi 100 by’amadolari kuri buri mugenzi wese ariko ngo yariwe n’uwo mwavoka.
Madamu Ntaryamira yavuze ko icyo gihe yakoraga muri FAO muri Ghana atari mu Bubiligi ngo akurikirane ayo mafaranga.
Yavuze ko igihe cyose yajyaga kumureba ngo yamubwiraga ko mu Rwanda babibye ayo mafaranga.
Uyu yavuze ko nyuma bakoze ubushakashatsi hanyuma na SONARWA ibabwira ko ayo mafaranga yayishyuye, ibaha impapuro zose z’uko yishyuye.
Aba bose uko ari batatu ngo byarangiye bahebye ako kayabo.
Nyuma y’imyaka 30 Perezida Cyprien Ntaryamira aguye mu ndege yarimo we na mugenzi we wo mu Rwanda mu 1994, umupfakazi we Sylvane Ntaryamira avuga ko ababazwa nuko leta zagiye zisimburana zitigeze zitanga ikirego mu nkiko mpuzamahanga ngo hamenyekane abamwishe.
Uyu yavuze ko yandikiye Umunyamabanga mukuru wa UN, Koffi Anan, ngo hamenyekane abamwishe akaba asaba amahanga gukora iperereza ngo bimenyekane.
Uyu avuga ko umugabo we yayoboye u Burundi mu bihe bibi cyane, abizi neza ko ashobora kwicwa, bityo Abarundi bakwiriye kubiha agaciro.
MUKAMUHIRE Charlotte
Rwandatribune.com
Abamwishe bari kwe. Ariko kubera ubuhezanguni bafite ntinanabona