Kubera ijambo Perezida w’Uburusiya yasohoye ejo bundi kuwa gatatu avuga ko yongeye kwinjiza mu gisirikare abari barakivuyemo, hamwe n’abandi bafite ubumenyi kuntambara bagera kubihumbi 300, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika imbere y’abagize inteko inshinzwe umutekano ku isi yongeye kwamagana Uburusiya, avuga ko aribwo butuma intambara muri Ukraine ifata indi ntera.
Ibi yabivuze ubwo yafataga ijambo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Antony Blinken aho yagize ati” turamagana Uburusiya kuba butuma intambara muri Ukraine ifata indi ntera, turanenga kandi uburyo iki gihugu kirimo gushyira abandi bantu mu gisirikare no kuba Perezida Vladimir Poutine akangisha gukoresha intwaro za kirimbuzi
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Antony Blinken, ejo kuwa kane yabwiye akanama kihariye k’abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga, ku ruhande rw’inama rusange ya ONU, ati: “Buri gihugu kigize aka kanama kigomba gutanga ubutumwa bwumvikana ko ibyo bikangisho by’intwaro za kirimbuzi bigomba guhita bihagarara”.
Blinken yakomeje agira ati: “Umugabo umwe yahisemo iyi ntambara. Umugabo umwe ashobora kuyirangiza, igihe Uburusiya bwahagarika imirwano, intambara yahagarara. Igihe Ukraine yahagarika imirwano. Ukraine yarangira. Niyo mpamvu tuzakomeza gushyigikira Ukraine mu gihe yirwanaho kandi tukayitiza ingufu kugirango izagere ku gisubizo kinyuze muri dipolomasi, ku bwumvikane bufite ishingiro biciye ku meza y’ibiganiro”
Minisitiri mushya w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza, James Cleverly nawe yagize ati: “Iyi ni intambara yo kwiyomekaho igihugu. Intambara yo kunyaga, aho Perezida Poutine ubu ashaka no kwohereza abandi basore n’inkumi b’Uburusiya ku rugamba, bikaba bituma amahoro ashobora kutazagerwaho”.
Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres, yabwiye akanama k’umutekano ko ibirimo gukorwa ubu “biteje amakuba akomeye kandi ko bibabaje”.
Yavuze ko hari amakuru avuga ubugome, burimo ubwicanyi, urugomo rushingiye ku gitsina, iyicarubozo n’ibindi bikorwa bitesha ikiremwa muntu agaciro bikorerwa abasiviri n’impfungwa z’intambara. Guterres yongeyeho ko ibiherutse kuvugwa ahashyinguwe abantu, i Izyum, bibabaje cyane. Avuga ko ibyo byose bivugwa bigomba gukorwaho iperereza ryimbitse, kugirango ababikoze bazabiryozwe.
Mugusoza ijambo rye Bwana Blinken yagarutse ku ikoreshwa ry’intaro za Kirimbuzi zihora zigambwa n’ibihugu bitandukanye, birimo n’Uburusiya ko zitemewe no kuzitunga. Yongeye ho ko ingaruka z’intambara yatejwe n’Uburusiya yageze kubantu bose ndetse n’incuti z’Uburusiya.
Uwineza Adeline