Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batujwe mu Mudugudu w’Ubumwe n’Ubwiyunge uherereye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Muhoza bavuga ko nyuma y’imyaka 17, batujwe muri uyu Mudugudu bifuza ko inzu zabo zisanwa, kuko zigiye kubagwaho kubera ko zishaje.
Aba baturage bavuga ko inzu zabo zubakishijwe ibikoresho bitaramba ku buryo ari byo byatumye izi nzu zenda kubagwaho, bamwe bagiye basanirwa ariko kuri bamwe ngo amaso yaheze mu kirere nk’uko Kayumba Leopord abivuga
Yagize ati: “Izi nzu bazitwubakiye bakoresheje amatafari atumye neza, ibiti na byo bakoresheje bimwe nk’ibishingirizo, batubwiye ko bazadusanira hashize igihe kinini, iyo imvura igiye kugwa umuyaga uraza ibinonko bikatugwa hejuru kuko nyine urabona ko na sima bagiye bayisondeka, reba inkuta zaramenaguritse mfite ubwoba ko iyi nzu izangwaho, noneho byahumiye ku mirari ubwo bakoraga uyu muhanda wa kaburimbo imashini zarayishegeshe, twifuza ko badusanira izi nzu kuko turiho nabi.”
Nk’uko tubikesha Imvaho Nshya, Kayumba yongeraho ko ariko ngo n’ubwo inzu zigiye kuzabagwaho nibura icyo ashima ni uko bafite amahoro bakaba bafite igihugu bisanzuramo.
Yagize ati: “Abo mu miryango yacu bahizwe igihe kirekire kugeza ubwo Jenoside iza ikatumaraho abantu, ubu narokotse na murumuna wanjye, ariko twebwe barokotse dushima ko dufite umutekano, umuntu akaryama azi ko ejo azaramuka atazicwa, azajya ku kazi agataha amahoro, agataha atikandagira avuga ngo baramutegera mu nzira, iyi myaka 30 igihugu kibohowe tumeze nk’abazutse, twishimira imiyoborere myiza ya gahunda ya Ndi Umunyarwanda icyambere dufite nk’ubukungu ni amahoro ni zo nzu zizasanwa ndabyizeye”.
Nyirantagorama Charlotte we avuga ko hatagize igikorwa inzu barimo yabagwaho kubera ko bihagaragara ko inkuta zatangiye guhengama, we n’abana be uko ari 5 babanamo yazabahitana.
Yagize ati: “Izi nzu tuzimazemo imyaka igera kuri 17, ariko mu gihe cy’imyaka 5 zari zimaze kugaragaza ko zishaje kubera ibikoresho bazubakishije bitarambye amatafari yari atari yuma, nayinjiyemo mbona inkuta zarasataguritse, ikibazo narakivuze, abayobozi barakizi, baza hano bagafotora barangiza bakigendera, ntako Guverinoma y’Ubumwe itakoze ngo tube twabaho neza kuko nyuma yo kuturokora yashatse uburyo twabaho neza”.
Yongeraho ati: “Izi nzu bazubatse mu bihe by’ubutabazi bwihuse ariko ubu ubwo intambara y’amasasu yarangiye twifuza ko habaho iterambere harimo no kudusanira izi nzu”.
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Muhoza Mutabaruka Leonidas avuga ko ikibazo cy’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kizwi kandi ko ngo bakigejeje ku buyobozi bw’Akarere ku buryo mu minsi iri imbere aba baturage bazubakirwa.
Yagize ati: “Kugeza ubu nka IBUKA icyo dukora ni ubuvugizi gusa twakoze twizeyeko mu minsi mike iki kibazo kizaba cyabonewe umuti, akarere uko kazagenda kabona ubushobozi bazagenda bubakirwa kuko buri mwaka hagenda hasanwa inzu bitewe nuko inzu zigenda zishaza kuruta izindi, turakomeza dukore ubuvugizi ku buryo bazabona inzu zo kubamo.”
Imibare igaragaza ko mu Murenge wa Muhoza hazasanwa inzu zigera kuri 5. Inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi z’abatuye mu Mudugudu w’Ubumwe n’Ubwiyunze zubatswe mu 2007, icyo gihe zikaba zarubatswe mu bihe by’ubutabazi bwihuse bikaba bigaragaragara ko zubatswe huti huti, ari n’aho bahera basaba ko zavugururwa.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com