Umushinjacyaha Dr Diogene Bideri yavuze ko bidakwiye ko Agathe Kanziga Habyarimana akomeza kuba mu Bufaransa nta byangombwa afite, ahubwo iki gihugu gikwiye kumwohereza mu Rwanda niba kitamuhaye ubuhunzi.
U Bufaransa bwagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse igihe Jenoside yari igitangira iki gihugu cyihutiye guhungisha umuryango wa Perezida Habyarimana Juvénal. Uyu muryango urimo Agathe Kanziga Habyarimana wari mu bakomeye mu itsinda ry’Akazu ryarimo abacuze umugambi mubi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kanziga n’umuryango we bageze mu Bufaransa bitegetswe na François Mitterrand wari Perezida muri icyo gihe, wanafashaga bikomeye Leta ya Habyarimana mu byerekeye ubukungu, igisirikare no mu bya politike.
Nta nyandiko n’imwe yari yagaragara yemerera Agathe Kanziga kuba mu Bufaransa, kuko inzego z’ubutabera zafashe icyemezo cyo kumwima ubuhungiro, ndetse ubuyobozi bunangira ibyerekeye kumukurikirana ku ruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha by’iterabwoba mu Bufaransa, Jean-François Ricard ubwo yari mu Rwanda muri Werurwe 2024, yavuze ko uru rwego rudafite ububasha bwo kumukurikirana kubera ibyaha akurikiranyweho.
Yagize ati “Dufite dosiye ye, iyi dosiye iragoye gukurikiranwa nk’uko nabivuze ko dufite ubushobozi gusa ku byaha byakozwe kuva Jenoside itangiye. Ntabwo twe abacamanza b’Abafaransa, dufite ububasha bwo gukurikirana ibyaha byakozwe mbere ya Jenoside. Urugero nk’abantu bagize uruhare mu gutegura jenoside yakorewe Abatutsi.”
U Bufaransa buvuga ko nta bimenyetso bifatika bihari byatuma Kanziga akurikiranwa mu butabera. Umushinjacyaha wo mu Bushinjacyaha Bukuru, Dr Diogene Bideri ubwo yari mu kiganiro kigaruka ku guhangana n’ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, we yagaragaje ko hari ibihugu byifata nk’ibyateye imbere ariko byagera ku bantu bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bigahina akarenge.
Ati “Agathe akora iki mu Bufaransa? Bamwimye ibyangombwa by’ubuhunzi, banze no kumwoherereza igihugu cye, none se ahaba nk’iki? Kuki batamwohereza mu Rwanda?” Nubwo ubuyobozi bw’u Bufaransa butagaragaza impamvu ituma batamwohereza bose bahuriza ku kuba Kanziga “ahari nk’abandi bantu bafite ibyaha bikomeye, bari ku butaka bw’u Bufaransa badashobora kwirukanwa.”
Ku rundi ruhande ariko, iki gihugu kivuga ko kizaburanisha buri muntu ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi uri ku butaka bwabo.
Abahanga bagaragaje ko ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bishobora no kugaragarira mu kudakurikirana abakoze Jenoside.
Ibihugu bya Afurika kuri ubu ni byo byiganjemo abakekwaho ibyaha bya Jenoside bagishakishwa, by’umwihariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.
Mukamuhire Charlotte
Rwandatribune.com