Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko yemera ko Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu akora “ikosa” ku myitwarire ye muri Gaza.
Mu kiganiro yagize ati: “Ntekereza ko ibyo akora ari amakosa. Ntabwo nemeranya n’uburyo bwe”. Yavuze kandi ko Gaza igomba “kubona ibyo kurya n’imiti yose” mu byumweru bitandatu cyangwa umunani biri imbere.
Isiraheli yahakanye kubangamira iyinjira ry’imfashanyo cyangwa itangwa ryayo muri Gaza, kandi ishinja inzego z’umuryango w’abibumbye ko zananiwe kubona inkunga yemerwa ku baturage babikeneye.
Ibyumweru byibiganiro byananiwe gutanga amasezerano yo guhagarika imirwano ariko igitutu mpuzamahanga cyo kiriyongera.
Ikiganiro cy’amasaha yose cyanditswe ku wa gatatu ushize – nyuma y’iminsi mike ibitero bya gisirikare bya Isiraheli bihitanye abakozi barindwi b’abatabazi ba World Central Kitchen) kandi mu ijoro ryo ku wa kabiri, byanzuze ku rubuga rwa interineti Univision rwo muri Amerika.
Bwana Biden yavuze ko “biteye agahinda” uburyo imodoka z’umuryango w’abatabazi “zagonzwe n’indege zitagira abapilote abari bazirimo bakicwa”.
Kuva icyo gihe ingabo za Isiraheli zavuze ko “amakosa akomeye” y’ibyakorewe abakozi . Iperereza kandi ryatumye abayobozi bakuru babiri birukanwa.
Biden yagize ati: “Icyo nsaba ni uko Abisiraheli bahamagarira gusa guhagarika imirwano, bigafasha kubona ibiribwa n’imiti mu gihugu ndetse ko irekura abashimuswe basigaye.
Isiraheli iherutse kuvuga ko izafungura umuhanda werekeza mu majyaruguru ya Gaza ndetse n’icyambu cy’amazi maremare, kugira ngo imfashanyo nyinshi zinjire muri kariya gace. Ntirasobanura neza igihe cyangwa uburyo izo nzira zizakora.
Bwana Biden ahura n’igitutu cy’imbere muri Amerika kubera Isiraheli. Mu byumweru bishize, yakajije imvugo ye ku myitwarire ya Israel muri iyi ntambara ndetse anakoresha imvugo ikakaye kuri Netanyahu.
Hagati aho, ibikoresho bya gisirikare birimo ibisasu, misile n’amasasu byakomeje kugenda biva muri Amerika bijya muri Isiraheli nta nkomyi.
Ku ya 7 Ukwakira, abantu bitwaje imbunda bayobowe na Hamas bagabye igitero ku mipaka y’amajyepfo ya Isiraheli, bahitana abantu 1200 ndetse bafata bugwate barenga 250.
Isiraheli ivuga ko mu bantu 130 bari bafashwe bugwate bakiri i Gaza, byibuze 34 barapfuye.
Minisiteri y’ubuzima iyobowe na Hamas ivuga ko abanya Gazani barenga 33.000, abenshi muri bo bakaba ari abasivili, bishwe mu gitero cya Isiraheli muri Gaza nk’uko BBC ibitangaza.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com