Umudepite mu Nteko Ishingamategeko ya Canada Arielle Kayabaga wavukiye mu murwa mukuru wa Bujumbura mu Burundi, yasabye iki gihugu kwemeza FDLR nk’ Umutwe w’Iterebwoba kandi kikareka gukomeza gucumbikira abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi yabivuze mu gihe u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi aho Arielle Kayabaga yagaragaje ko ibihugu bikomeye bitagakwiye gukomeza gushyigikira abayigizemo uruhare.
Ubwo yari mu Nteko yagize ati” Dukwiye kugeza mu butabera abagize uruhare muri Jenoside. Nk’uko Gen Romeo Dallaire aherutse kuvuga ko abenshi bagize Canada urugo rwabo, baridegembya nta ngaruka z’ibyo bakoze bibagiraho.”
Rtd Lt Gen Dallaire wari Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yagiye yaka ubufasha akabwimwa, nyamara ariko mu mbaraga nke zari zihari akaba yaragerageje kurokora Abatutsi benshi.
Arielle Kayabaga kandi yasabye ko Canada yakwinjira mu murongo wa bimwe mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakemeza FDLR nk’umutwe w’Iterabwoba ashingiye ku kuba igizwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi kandi n’ubu bakaba bagikomeje ibi bikorwa mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Ubundi inyeshyamba ahanini usanga ari umutwe wabayeho ugamije impamvu z’impinduramatwara mu birebana n’ibitekerezo bishingiye kuri politiki.
Ubusanzwe umutwe w’iterabwoba nk’uko bivugwa uba ugamije ibikorwa by’ubwicanyi no guhohotera abasivili, byose nubwo biba bifite aho bihuriye na politiki.
Usanga inyeshyamba zo ziba zihanganye na guverinoma yaba mu buryo bwo kurwana naho imitwe y’iterabwoba yibasira abaturage cyane ikabica, ikabashimuta n’ibindi bikorwa bijyana n’ibyo bitera abantu ubwoba.
Rwandatribune.com